Congo yigaramye ibyo kwakira impunzi za Palestine ziva muri Gaza

RD Congo na Congo Brazaville bahakanye ibyakwijwe n’ibitangazamakuru ko haba hari ibiganiro mu buryo bw’ibanga byo kwakira impunzi za Palestine ziva muri Gaza.

Mu cyumweru gishize ikinyamakuru Times of Israel cyavuze ko leta ya Israel yari mu biganiro by’ibanga na Congo Brazaville kugira ngo yakire ibihumbi by’impunzi za Gaza.

Zman Israel ishami ry’ikinyamakuru cya Times of Israel ryandika mu Igiheburayo yavugaga ko amakuru ikesha abo muri Ministeri y’umutekano ari uko Congo ishaka kwakira izo mpunzi.

Gusa umuvugizi wa leta ya Congo akaba na Minisitiri w’itumanaho Thierry Moungalla yatangaje ku rubuga rwa X  (rwahoze ari Twitter), ko iki gihugu kitigeze kivugana na Israel ku kwakira impunzi za Gaza.

Mu gihe hari ibinyamakuru bimwe byari byatangaje ko Israel yaba yaregereye na Congo Kinshasa n’u Rwanda, mu mpera z’icyumweru gishize ibi bihugu nabyo byasohoye amatangazo ahakana ibyo.

Patrick Muyaya uvugira leta ya DR Congo yagize ati: “Bitandukanye n’ibivugwa na bimwe mu bitangazamakuru, nta biganiro ibyo aribyo byose byigeze bibaho hagati ya leta yacu na leta ya Israel byo kwakira impunzi z’abanyapalestina ku butaka bwa Congo.”

Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda nayo yasohoye itangazo rivuga ko nta biganiro nk’ibyo na Israel byigeze bibaho “yaba uyu munsi cyangwa mu gihe cyashize”.

Iryo tangazo ryagiraga riti “Guverinoma y’u Rwanda irabeshyuza amakuru yatangajwe na Zman Israel  ko u Rwanda ruri mu biganiro na Israel ku kohereza Abanye-Palestine bava muri Gaza. Iki ni ikinyoma cyambaye ubusa. Nta biganiro na bike byigeze bibaho yaba ubu cyangwa mu bihe bishize bityo ko aya makuru akwiye kudahabwa agaciro.”

Mu cyumweru gishize, abategetsi muri leta ya Israel bumvikanye bavuga ko abatuye Gaza bagomba kuhava bakajyanwa ahandi hagatuzwa abanya-Israel.

- Advertisement -

Itamar Ben-Gvir, Minisitiri w’umutekano w’iki gihugu yavuze ko Israel igomba gushishikariza abaturage ba Gaza kwimukira ahandi.

Ibi ariko byamaganwe n’ibihugu byinshi ku Isi, birimo na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yavuze ko Gaza ari ubutaka bwa Palestine kandi buzaguma ari ubwayo” kandi ko abaturage bayo bafite uburenganzira bwo kuhaguma.

Gahunda yo kwimura Abanye-Palestine batuye i Gaza yatangiye gutekerezwaho nyuma y’uko aka gace kabereyemo ibitero bikomeye byatumye abaturage bava mu byabo.

Abantu barenga 22,000 biganjemo abasivile  bamaze kwicwa mu bitero bya Israel kuri Gaza kuva intambara itangiye nk’uko bivugwa n’ubutegetsi bwa Hamas muri Gaza.

Ibitero bya Israel byatangiye nyuma y’igitero cya Hamas kuri Israel tariki 07 Ukwakira 2023 cyiciwemo abantu 1,200 abandi 240 Hamas ikabafata bunyago.

UMUSEKE.RW