Cyuma Hassan yabwiye Urukiko ko aho afungiye ‘akorerwa iyicarubozo’

Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan, kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Mutarama 2023, yaburanye nyuma yo gutanga ikirego asaba ko urubanza rwe rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane, agaragaza ko afungiye ahantu ha wenyine kandi akorerwa iyicarubozo.

Urukiko rw’Ubujurire rwasubitse urubanza, nyuma y’impaka zazamuwe n’impande zombi.

Cyuma Hassan ni nyiri shene ya YouTube yitwa ISHEMA TV, akaba yarahamijwe n’Urukiko rw’Ubujurire ibyaha birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, icyo kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru n’icyo kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’ubutegetsi rumuhanisha igifungo cy’imyaka irindwi.

Nyuma yo guhanishwa iki gihano, Cyuma Hassan yongeye gusaba gusubirashamo urubanza ku ngingo nshya ngo kuko mu myanzuro y’urukiko hari aho umucamanza yakoresheje umurongo watanzwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu rubanza rwari rutaracibwa.

Cyuma Hassan kuri uyu 10 Mutarama 2024 yabwiye Urukiko ko atiteguye kuburana kuko atigeze abona uburyo bwo gusoma ibikubiye muri dosiye.

Umucamanza yamubajije impamvu atabonye uko asoma dosiye kandi uruhande rwe ari rwo rwareze, asobanura ko gereza imukorera iyicarubozo kugeza ubwo na dosiye abanyamategeko be baba bamuzaniye zitamugezwaho.

Yabwiye urukiko ko atigeze amenyeshwa ko azaburana kuri iyi tariki uretse abanyamategeko be babimenye ariko atigeze amenyeshwa ko agomba kuburana ngo kuko yaje atazi niyo agiye.

Cyuma Hassan yabwiye Urukiko ko anafungiye ahantu ha wenyine kandi ko akorerwa iyicarubozo.

Me Gatera Gashabana na Jean Bosco Ntirenganya bunganira Cyuma bavuze ko bitoroshye kunganira umukiliya wabo uyu munsi kuko atahawe uburenganzira bwo kubona inyandiko zose zigize ikirego kuko ngo bazimwoherereje abakozi ba gereza bakazifatira ntizimugereho.

- Advertisement -

Bavuze ko izo nyandiko zirimo Icyemezo cy’Urukiko ku rubanza rujuririrwa, icyemezo cy’umwanditsi w’Urukiko, itakamba ryakorewe Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, icyemezo yafashe n’imyanzuro batanze muri uru rubanza ndetse n’umwanzuro w’Ubushinjacyaha.

Basabye umucamanza kugira icyo akora ngo uburyo umukiliya wabo afunzemo buhinduke, umucamanza ababwira ko inshingano ze zigarukira ku kuburanisha ikirego cyatanzwe.

Cyuma Hassan yavuze ko amaze imyaka itatu afungiwe ahantu hatabona kandi ahohoterwa.

Yavuze ko Gereza ishobora kuba yaranze kumumenyesha ko azaburana kuri uyu munsi ngo kuko yabonaga ko afite ibikomere yamuteye.

Umushinjacyaha, yavuze ko umuntu atakubitwa ngo bibe aho nta kirego cyatanzwe.

Yagaragaje ko urubanza ruri kuba ari bo bareze bityo ko batababuranishwa ku ngufu mu gihe baba badashaka kuburana.

Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko urubanza ruzongera kuburanishwa ku wa 6 Gashyantare 2024

UMUSEKE.RW