Gakenke: Umunyeshuri yapfiriye mu nkongi yadutse ku kigo cy’ishuri

Mu Kigo cy’amashuri TSS/EAV Rushashi, hadutse inkongi y’umuriro yibasiye icumbi abahungu bararamo, umwe yitaba Imana undi arakomereka.

Ni inkongi yatangiye ku isaha ya saa cyenda za mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2023.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yatangarije Kigali Today ko iyo nkongi yaba yatewe n’insinga z’amashanyarazi, avuga ko umunyeshuri uwo muriro wagezeho mbere  yahise yitaba Imana, undi avunika umugongo ubwo bahungaga.

Yagize ati “Byabaye saa cyenda z’ijoro, ni mu icumbi abahungu bararamo, urebye ni amashanyarazi yabiteye. Uwo byamanukiyeho bwa mbere yahise yitaba Imana, undi ni uwarwaye umugongo nyuma yo kwitura hasi bamusohokeraho babyigana ubwo bahungaga, ubu ni ho turi”.

Meya Mukandayisenga yihanganishije ababyeyi b’uwo mwana witabye Imana,  n’abanyeshuri biga muri EAV Rushashi babuze mugenzi wabo.

Ati “Turi kumwe n’abana, ndabihanganisha, nkihanganisha n’umuryango wabuze umwana, urumva umubyeyi wohereje umwana yari muri level ya gatatu, ni umwana ukomoka i Kayonza, kumva ko yabuze ubuzima waramwohereje kwiga biteye agahinda”.

Yakomeje ati “Ubwo rero ni ukwihanganisha ababyeyi, n’abana harimo uwari uturanye n’uwo witabye Imana wahise ahungabana, tumaze kumugeza kwa muganga, ndihanganisha abanyeshuri babuze mugenzi wabo, n’ibintu byari muri iryo cumbi byose byahiye, murumva ko bibabaje”.

Amakuru avuga ko uwitabye Imana akomoka mu karere ka Kayonza.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -