Gen Mohamed Hamdan Dagalo, yatangaje ko yigiye amasomo atandukanye ku Rwanda, Abanya-Sudani bakwiye gushyira mu bikorwa.
Ku wa 6 Mutarama 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye Gen Mohamed Hamdan Dagalo, umukuru w’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) uhanganye n’ingabo za leta ya Abdel Fattah Al-Burhan muri Sudan.
Gen Dagalo yabwiye Perezida Kagame uko ikibazo cya politiki n’intambara imuhanganishije na Gen Abdel Fattah al-Burhan ihagaze n’uko yifuza ko irangira.
Nyuma y’ibyo biganiro by’abayobozi bombi, Gen Mohamed Hamdan Dagalo, yasuye ahantu hatandukanye harimo n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.
Dagalo mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko mu Rwanda ahakuye amasomo atandukanye.
Yagize ati “ Nasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Ni rumwe mu bigize amateka y’ingenzi y’u Rwanda, yabasigiye ibikomere.”
Muri iki gihe (cya Jenoside) ibihumbi by’inzirirakarengane byahasize ubuzima kubera ivanguramoko, urwango no guha ubutegetsi bamwe, bitavuye mu bushake bw’abaturage.”
Gacaca inzira yo kwishakamo ibisubizo
Mu butumwa bwa Gen Dagalo, avuga ko Abanyarwanda baciye mu bibazo byinshi ariko babiciyemo gitwari kuko bishakiye igisubizo.
- Advertisement -
Aha yakomoje kuri gahunda ya ‘Gacaca’ imwe mu nzira iganisha ku bumwe n’ubwiyunge busesuye, bwafashije u Rwanda gutanga ubutabera no kongera kubanisha Abanyarwanda.
Mu butumwa bwe Dagalo yagize ati “ Abanyarwanda bahuye n’ibibazo, bibatera ishyaka ryo kwishakamo ibisubizo binyuze mu nzira ya ‘Gacaca’ isa neza na Judiya iri muri Sudani.”
Avuga ko iyi gahunda yatuma muri Sudani ubutabera bugerwaho no kurwanya umuco wo kudahana, bituma amacakubiri n’urwango bisimbuzwa ubumwe, urukundo, amahoro n’iterambere.
Yagize ati “Nk’Abanya-Sudani, tugomba kwigira k’u Rwanda. Intambara yo mu gihugu cyacu, ni isomo ku hashize hacu, tugomba gukora ubwacu ibishoboka, tugaharanira amahoro arambye, kugira ngo tugire ahazaza heza.”
Yakomeje agira ati “Tugomba kwigira ku bunararibonye bw’abandi , tukarema ubwacu, inzira izatugeza ku mutekano.”
UMUSEKE.RW