Gicumbi : Umukecuru wari uvuye Uganda yapfiriye mu mugezi

Umukecuru witwa NYIRABITA Marcelline uri mu kigero cy’ imyaka 65, utuye mu Mudugudu wa Kagugo, yaguye mu mugezi utandukanya igihugu cya Uganda n’u Rwanda ahita yitaba imana.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024, ahagana saa cyenda n’igice (15h30) bibera mu Kagari ka Gishari mu Murenge wa Rubaye, mu Karere ka Gicumbi.

UMUSEKE wamenye amakuru ko ibi byabereye mu gishanga ubwo uyu mukecuru yari avuye guhinga hakurya muri Uganda agenda ku nkengero z’uyu muferege yikoreye inkwi.

Amakuru avuga ko abamubonye bwa mbere, ari  umuhungu we Murengere Callixte w’imyaka 20, ubwo bari berekeje Gatuna, bari ku kindi cyambu kiri hepfo y’ aho uyu mukecuru yari yambukiye,  nibwo bagiye babona uyu mukecuru ari kumanuka mu mazi yamaze gupfa, bahita bamurohora.

UMUSEKE wagerageje kuvugisha Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi,Uwera Parfaite ariko ntibyadushobokera.

Uru rupfu rubaye nyuma y’uwitwa Rugwabiza Edouard w’imyaka 66 nawe yasanzwe mu ishyamba ryegereye umupaka wa Uganda mu Karere ka Gicumbi yapfuye.

UMUSEKE.RW