Hakizimana Louis yatorewe kuyobora Komisiyo y’Abasifuzi muri Ferwafa

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, bemeje Hakizimana Louis nka Komiseri Ushinzwe Komisiyo y’Abasifuzi mu Rwanda.

Mu rwego rwo kuzuza inzego mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Abanyamuryango b’iri shyirahamwe bemeje Komiseri Ushinzwe Imisifurire muri iyi nzu.

Hakizimana Louis ni we wemejwe n’Abanyamuryango nk’umusimbura wa Tuyishime Angélique wari umaze amezi atanu kuri uyu mwanya.

Louis uzwi ku izina rya Lou yatorewe mu Nama y’Inteko Rusange Idasanzwe ya Ferwafa yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2024.

Hakizimana Louis yabaye umusifuzi mpuzamahanga
Tuyishime Angélique wagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasimbuwe na Hakizimana Louis

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW