Ibyihariye ku ibagiro rya kijyambere ry’inkoko ryubatswe I Rutsiro

Mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mushubati hubatswe ibagiro rigezweho ry’inkoko hagamijwe korohereza abakora ubworozi bw’iri tungo mu buryo bwa kinyamwuga kubona inyama zibazwe mu buryo bwizewe.

 Ni ibagiro  ry’ikigo JFILEWO Company Ltd,ryuzuye ritwaye asaga miliyoni 150 frw.

Riri mu Murenge wa Mushubati,rikaba rifite ubushobozi bwo kwakira inkoko 500 buri munsi.

Rigira veterineri uhoraho ugamije gukora ubugenzuzi bw’inyama ndetse no kurikurikirana mu buryo buhoraho.

Bigenda bite inkoko mu kuyibaga?

Veterineri wabigize umwuga mbere yo kubaga inkoko,abanza kuyisinziriza. Iyo arangije  afata hafi umunota wo kuyireka ikabanza igatakaza ubwenge, umuntu yagereranya nk’ikinya mu gihe cyo kubaga.

Nyuma y’ako gahe gato,veterineri arishyira mu mashini yabugenewe,agakata umutwe ya nkoko.

Nyuma yo gukata umutwe iryo tungo, arishyira mu mazi ashyushye aho rivanwa rishyirwa mu  mashini yahariwe kuripfura.

Iyo rimaze gupfuka,arishyira mu mazi akonje nyuma akabona kuza gukata ibice bitandukanye by’inyama.

- Advertisement -

Ibyo byose bikorwa hamaze gupimwa ko ryuzuje ubuziranenge, nta kibazo cy’uburwayi cyaba gihari.

Umuyobozi w’iri bagiro, Nyandwi Jean Pierre asobanura ko impamvu iri bagiro ryihariye ari uko ryahariwe inkoko gusa kandi bigakorwa hagamije kandi guha abaturage inyama z’inkoko ku buryo buhendutse kandi bwizewe.

Ati “ Kugira ngo umunye ngo wariye ikintu hari ikintu bikiranga.Buriya inkoko kugira ngo umenye ko ari inkoko, nta kindi cyabikwereka, cyabitandukanya n’igisiga, ni uko iba ifite aho yapimiwe, yabagiwe, yororewe.Ibyo byose birakurikiranwa, kugira ngo hato na hato tubashe gutabara ubuzima bw’umuturage uzarya inyama.”

Akomeza agira ati “Bumva ko inkoko ari iz’abakire, ari iz’abantu bakomeye ariko aho twatangiye hano gukata ibice,tukohereza mu masanteri(centre) hariyo amafirigo,bagacuruza, ushaka ikiro akakibona, ushaka inusu akayibona, byatumye umuturage abitinyuka.Abaturage nubwo batwata inyama nto, ni benshi kurusha ba bandi barya inyama yose uko yakabaye.” 

Umukozi w’ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge ,ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), ushinzwe kugenzura isuku, ubuziranenge n’akato k’ibikomoka ku matungo, Simbarikure Gaspard, avuga ko bashishikariza aborozi ba kinyamwuga kugena ibagiro rigezweho aho bororera inkoko.

Ati “Amabwiriza dushyiraho uyu munsi agenga amabagiro,afite icyiciro cya kane kireba inkoko n’inkwavu.Dushishikariza abo borozi b’inkoko b’abanyamwuga ko aho bororera bahatunganya, mu buryo bwo kuhagira ibagiro.Icyo tubasaba ni ukutumenyesha, tukabasura, tukareba niba koko mu kubaga ya nkoko niba bazayibaga mu buryo bufute isuku, bakagira naho kugenzurira inyama.”

Simbarikure Gaspard avuga kandi ko RICA isaba abaturage n’abacuruzi  kujya bagura inyama zabagiwe ku mabagiro yemewe,zagenzuwe na muganga w’amatungo wemewe kandi bikagaragazwa n’ibirango bizishyirwaho n’ibyangombwa biziherekeza.

Inyama kandi zicuruzwa n’izimaze  nibura amasaha 24  mu byuma bikonjesha byo ku mabagiro yemewe .

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa amabagiro y’inkoko yanditswe mu buryo buzwi abiri . Harimo iryo mu karere ka Bugesera ndetse n’iri mu Rutsiro.

RICA ivuga ko  imaze guhugura abaveterineri ba leta 416 bose b’imirenge , ab’uturere 30 bashinzwe kugenzura inyama. Hahuguwe kandi abandi bigenga 138.

Inkoko zizanwa mu buryo zidashobora gukomeretswa
Inkoko ibanza gutakaza ubwenge mbere yo kubagwa
Aho inkoko ikatitwa ijosi nyuma yo gutakaza ubwenge
Iyo imaze gutakaza ubwenge irasinzira hanyuma igashyirwa mu mazi ashyushye
Imashini yaganewe gupfura amababa y’inkoko
Iyo yamaze gupfurwa ikorerwa ubugenzuzi hanyuma nyuma igatwamo inyama

TUYSHIMIRE RAYMOND/ UMUSEKE.RW