Imfu n’inkomere biri kwiyongera mu mirwano ya M23 n’abayiteraniye

Umuriro uraca ibintu mu marembo ya Sake hagati y’umutwe wa M23 n’abawuteraniye barimo ingabo za Congo, iz’Abarundi, FDLR, Abancanshuro b’Abazungu, Wazalendo n’ingabo za SADC. Ni nyuma y’igitero cyo ku Cyumweru cyaguyemo abiganjemo abasirikare b’u Burundi.

Ni igitero cyashegeshe bikomeye ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo cyasize umutwe wa M23 ufashe umusozi wa Muremure ufite igisobanuro gikomeye mu mirwano yo muri kariya gace.

Ingabo z’Abarundi zo muri Batayo ya Karindwi ya TAFOC zari ku musozi wa Muremure zakwiriye imishwaro, abagera kuri batanu bahasiga ubuzima n’ubwo hari amakuru avuga ko barenga.

Mu bo UMUSEKE wamenye ko baguye muri iyo mirwano barimo Captain Euphrem Niragira.

Hari kandi abasirikare b’Abarundi baguye mu gico batezwe na M23 ubwo bavaga i Minova bajya guhura na SADC i Sake, bamwe barishwe abandi bafatwa mpiri.

Gusa umutwe wa M23 wirinze gutangaza imibare nyayo y’abapfuye n’ibikoresho yafatiye i Muremure no muri iyo “ambush”.

Ni mu gihe Leta y’u Burundi ntacyo iratangaza kuri abo basirikare biciwe muri teritwari ya Masisi na FARDC yaruciye irarumira.

Ku rundi ruhande, kuva ku munsi w’ejo ingabo za Leta n’ihuriro bafatanyije bakomeje gusuka ibisasu biremereye mu duce twa Karuba, Mushaki no mu nkengero z’aho.

Kuri uyu wa Mbere, umwe mu baturage bari mu nkengero za Mushaki muri teritwari ya Masisi yabwiye UMUSEKE ko abaturage b’inzirakarengane bari guhitanwa n’ibisasu.

- Advertisement -

Ati ” Urebye ni imbunda nini, indege na drones biri gutwika amazu, abaturage bari kwicwa n’ibibombe biva muri Leta.”

Ibi bisasu kandi birahitana bamwe mu barwanyi ba M23 bari mu nkengero z’utwo duce, gusa M23 ntitangaza abo bimaze guhitana.

Ku rubuga rwa X, Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yavuze ko ingabo za SADC zinjiye mu ntambara mu buryo bweruye aho ziri gufatanya n’abajenosideri bo muri FDLR n’abandi bagize ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo.

Yavuze ko mu bice bya Karuba, Mushaki no mu nkengero zaho hari guterwa ibisasu bihitana abaturage bazira ubusa.

Yagize ati ” Gukomeza iyi gahunda y’ubwicanyi bw’ubutegetsi bwa Kinshasa ntibwihanganirwa .”

Bisimwa yavuze ko bagiye gukora ibishoboka bagahagarika ibyo yise iterabwoba, bakarengera abaturage.

Kugeza ubu ubwoba ni bwose mu Mujyi wa Sake ahakomeje kugwa ibisasu bivugwa ko bituruka mu birindiro bya M23 bisubiza ihuriro ry’ingabo za Leta ryashinze imbunda z’imisada ahazwi nko mu Ibambiro.

Umwe mu b’imbere muri M23 yabwiye UMUSEKE ko isaha n’isaha bakubita icyo yise “Surprise attacks” bagafata umujyi wa Sake.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW