Impuguke za ONU zavuze uko ingabo z’u Burundi zikorana n’abarimo FDLR

Icyegeranyo cyashyikirijwe Inama nkuru ya ONU kivuga ko ingabo 1070 z’igisirikare cy’u Burundi zambaye umwambaro wa FARDC, zinjiye rwihishwa muri RD Congo gufatanya n’abarimo FDLR, Wazalendo n’abandi mu kurwanya umutwe wa M23.

Ni icyegeranyo cyanditswe ku wa 30 Ukuboza 2023, kivuga ko igisirikare cy’u Burundi (FDNB) gifasha icya DR Congo mu rwego rutari urw’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zari zoherejwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RD Congo.

Impuguke za Loni zivuga ko abo basirikare b’u Burundi barikumwe na FDLR na Wazalendo binjiye rwihishwa ku muhanda Sake-Kitschanga mu rwego rwo kurinda teritwari ya Masisi ibitero bya M23.

Izo mpuguke zemeza ko zifite amakuru aturuka mu bayoboye FARDC no mu mitwe y’inyeshyamba y’uko Maj Gen Peter Cirumwami ariwe wahagarariye iyoherezwa ry’izo ngabo muri Masisi ku mabwiriza y’abamukuriye.

Icyo cyegeranyo kivuga kandi ko kuva muri Nzeri 2023, ingabo z’u Burundi zavuye i Bujumbura zijyanwa i Goma mu ndege ya gisirikare ya FARDC.

Izo ngabo ngo zambitswe imyambaro y’igisirikare cya RD Congo zoherezwa i Minova no mu nkengero zaho.

Kivuga kandi ko ku wa 7 Ukwakira, kompanyi ebyiri za FDNB zakuwe i Minova zoherezwa i Kabati mu burasirazuba bwa Kitchanga.

Ku wa 16 Ukwakira 2023, ku mabwiriza ya FARDC, abasirikare b’Abarundi bapakiwe amakamyo atandatu bajyanwa i Kitchanga na kompanyi ya gisirikare yigenga yitwa Congo Protection.

Iki cyegeranyo kivuga ko kohereza ingabo z’u Burundi byageze nibura ku wa 20 Ukwakira 2023, ko zo na FARDC, FDLR na Wazalendo, barwanye na M23 mu nkengero za Kitchanga na Kilolirwe.

- Advertisement -

Ibiro bikuru by’igisirikare cy’u Burundi ngo byabwiye izo mpuguke ko u Burundi nta ngabo bwohereje muri Kivu ya Ruguru mu nzira itari iyo mu rwego rw’ingabo za EAC.

Jean Pierre Bemba, Minisitiri w’Ingabo wa RD Congo na Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Maj Gen Peter Cirimwami na bo babwiye izo mpuguke ko nta masezerano yasinywe hagati ya FARDC na FDNB.

Ubuyobozi bwa M23 bwavuze kenshi ko bufite gihamya ko ingabo z ‘igihugu cy’u Burundi zifatanya n’ingabo za Leta ya RD Congo kuyirwanya kuko hari abamaze gufatwa naho abandi baguye ku rugamba bambaye impuzankano ya FARDC.

Abasirikare b’Abarundi bari muri Masisi

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW