Iradukunda Bertrand wakiniye Amavubi ubu ni kimyozi

Iradukunda Bertrand wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi n’amakipe arimo APR Fc, Gasogi United, Kiyovu Sports, Musanze Fc, Township Rollers yo muri Botswana n’andi yo mu Rwanda, nyuma yo gusezera ruhago mu mwaka ushize, ubu ni kimyozi (Umwogoshi) muri Canada.

Tariki ya 1 Ukuboza 2023 ni bwo Iradukunda Bertrand yatangaje ko yahagaritse gukina umupira w’amaguru ku myaka 28 y’amavuko.

Ni mu butumwa bwanyuze ku mbuga nkoranyambaga akoresha aho yari ari mu gihugu cya Canada yagezemo mu Ukwakira 2023.

Aho ku mbuga nkoranyambaga ze ni naho uyu wahoze ari umukinnyi akabivanga no kumurika imideli yatangarije ko yabaye umwogoshi.

Mu mafoto yasangije abamukurikira yerekanye ari kogosha umwana anakurikizaho amagambo ko “Ntakinanira umutima ushaka”.

Anashimira kandi uwitwa Thierry Cikulu (Titi_Art_barberpro) yita inshuti nyanshuti yabonye aho rukomeye.

Uyu wahoze ari umukinnyi urangamiwe n’amakipe atandukanye harimo n’ikipe y’Igihugu Amavubi Stars yatangiye kwiga kogosha ubwo yiteguraga kujya muri Canada.

Iradukunda Bertrand yatangiye gukina umupira w’amaguru mu 2009 mu irerero rya APR FC, mu 2014 yerekeza mu Isonga FA.

Yakiniye amakipe arimo APR FC, Bugesera FC, Police FC, Mukura VS mu 2018, Gasogi United, Kiyovu Sports na Musanze FC , yakiniye kandi Township Rollers yo muri Botswana.

- Advertisement -

Iradukunda Bertrand ‘Kanyarwanda’ yakiniye amakipe atandukanye y’Igihugu mu byiciro by’abato ndetse n’inkuru.

Inshuro nyinshi, Iradukunda yahamagawe mu ikipe y’Igihugu
Avuga ko yatangiye kurya amafaranga yo mu mwuga w’ubwogoshi
Iradukunda ahamya ko nta kinanira icyo umutima ushaka

 

DIANE UMURERWA / UMUSEKE.RW