Irushanwa rya EAC ry’umupira w’Amaguru w’Abagore ntirikibaye

Abatoza b’Ikipe y’Igihugu y’Abagore y’Umupira w’Amaguru, She-Amavubi, bamenyeshejwe ko irushanwa bari kuzakinira i Kigali, ritakibaye.

Ni irushanwa ryagombaga kuzahuza amakipe y’Ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba, EAC, tariki 2-10 Gashyantare 2024.

Mu mupira w’amaguru w’abagore, u Rwanda rwagombaga kuzahagararirwa n’ikipe y’Igihugu y’Abagore y’umupira w’amaguru, She-Amavubi.

Mu buryo butunguranye, irushanwa ntirizaba ndetse abatoza ba She-Amavubi n’abakinnyi, bamaze kubwirwa ko irushanwa ritakibaye ndetse babwirwa ko bagomba guhita basubira mu rugo.

Nyuma yo kumenyeshwa aya makuru, ntibabwiwe impamvu y’ikurwaho ry’Irushanwa. Biteganyijwe ko bose bazataha ejo mu gitondo.

Amavubi y’Abagore yabwiwe ko irushanwa rya EAC ritakibaye

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW