Ishyaka rya Green Party rirasaba ko Abafunze batahorera indyo imwe

Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR [Democratic Green Party of Rwanda] ryasabye ko abafungiye mu magororero atandukanye yo mu gihugu batahorera indyo imwe.

Ni ubusabe bw’Abagize ishyaka Green Party of Rwanda bagaragarije muri kongere( Congres ) y’abari muri iri shyaka mu turere twa Gasabo,Kicukiro,Nyarugenge , mu mujyi wa Kigali. yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama 2026.

Agaruka kuri ubu  busabe, aho bavuga ko  ko muri manifesto y’uyu mwaka, hakorwa ubuvugizi, abari muri gereza bakabona indyo yuzuye, Perezida w’Ishyaka DGPR, Dr Frank Habineza, asanga ari ikintu kigomba gukorwaho ubuvugizi ku buryo mu magororero hataba ubusumbane.

Yagize ati “ Abarwanashyaka batanze igitekerezo yuko bifuza ko abantu bafunze muri gereza zose zitandukanye mu gihugu ko ari ikibazo yuko babaha indyo imwe, umwaka ugashira n’undi ugataha.

Ngira ngo birazwi, niba ari akawunga cyangwa umuceri, ntabwo ndagerayo ariko abarwanashyaka bavuze ko ari indyo imwe, bagasaba yuko abafunze badashobora kubaho barya ‘akawunga gusa, cyangwa umuceri gusa ngo bazabeho ko ahubwo bagomba kubahindurira, bakabaha indyo yuzuye ( balance diet) indyo yujuje intungamubiri zose.”

 Yakomeje ati “Twumvise ko ari igitekerezo cy’agaciro cyane, tugiye gusesengura nk’ishyaka.Ubwo leta izavuga ngo birahenze ariko n’Abanyarwanda barahenze.”

Dr Frank asanga imibereho yabo ikwiye kwitabwaho

Perezida w’Ishyaka DGPR, Dr Frank Habineza, yavuze ko  kuba abari mu magororero bahabwa indyo imwe, bibagiraho ingaruka kuko kenshi bamwe barangiza ibihano ,bagasubira muri sosiyete, bongera kwisanga mu byaha kuko batitaweho.

Ati “ Niba bari mu igororero, barabagorora ejo bazagaruke babe abantu, nonese bazagaruka bararwaye , niba umuntu arya ibiryo bimwe, azaza yararwaye, afite ibyo atujuje mu mubiri. Niba umuntu aje hano (hanze), asubira mu byaha kuko ntabwo aba ameze neza kandi n’indwara nyinshi ziragusuzugura.”

- Advertisement -

Perezida w’Ishyaka DGPR, Dr Frank Habineza, asanga hadakwiye kuba ubusumbane ngo bamwe bahabwe amafunguro meza abandi bahorere indyo imwe.

Akomeza agira ati “Ikintu cy’indyo yuzuye bibe kuri rusange, atari ukuvuga ngo abakire bari muri gereza nibo bazajya bagemurirwa cyangwa ngo barye byihariye.Ndumva ari igitekerezo cyiza kandi tuzagishyigikira.”

Usibye kuba hagaragajwe ibyifuzo byashyirwa muri manifesto, hakozwe amatora y’abazahagararira DGPR mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Hatowe umugabo n’umugore, bazatorwa ku rwego rw’Igihugu, bagahagararira Green Party Rwanda mu matora y’Abagize  Nteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite .

Biteganyijwe kandi ko ibitekerezo byatanzwe uyu munsi, bizongera gusuzumwa muri kongere(congress) iteganyijwe muri Gicurasi uyu mwaka , maze bikemezwa burundu muri manifesto.

Amatora yakorwaga hatonzwe umurongo kuri buri mukandida wiyamamaje
Hatowe abahagararira Green Party mu matora y’Abadepite zaba muri Nyakanga 2024
Abarwanashyaka ba Green Party basabye ko abafungiwe mu magororero batahorera indyo imwe

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW