Kamonyi: Abagizi ba nabi batemye insina z’uwarokotse Jenoside

Mu karere ka Kamonyi, abagizi ba nabi bataramenyekana,batemye insina z’uwarokotse Jenoside yakorerwe Abatutsi.

Umugabo witwa Ndugunimungu Jean Leonard warokotse, yatemewe insina zari ziherereye mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Gacurabwenge mu Kagali ka Nkingo.

Ndugunimungu w’imyaka 35 uhagarariye barumuna be babiri  barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asanzwe aba mu mujyi wa Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye, mu Kagali ka Gahogo, Umudugudu wa Nyarucyamu II.

Uyu  avuga ko yatemewe insina 26, ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bukavuga ko hatangiye ibikorwa byo gushakisha uwaba yazitemye.

Uyu mugabo akeka abaherutse kwigamba  ko bazazitema agasaba ko babazwa impamvu bamutemeye insina yashoyeho imbaraga.

Mugabo Jean Bosco, ni umwe mu baturage bagize icyo bavuga kuri iryo temwa .

Uyu   avuga ko hari umugabo witwa Uwimana aherutse kumusanga iwe amubwira ko bajyana kuri uwo murima watemwemo insina, amubwira ko nihagira uhatera insina azazitema kuko ubwo butaka ari ubwe.

Yagize ati: “Umugabo witwa Uwimana aherutse kunsanga iwanjye kubera ko nsanzwe ndeberera ibikorerwa muri uyu murima watewemo insina, ambwira ko nihagira uwibeshya agatera insina azazitema zose akanafata izamaze gufata zose kuko ubu butaka ari ubwe, njyewe rero ndakeka ko yaba ari we kuko yakundaga kubyigamba.

Uwasekuru Pierre Celestin  nawe avuga ko Ndugunimungu asanzwe afite ubutaka bw’umuryango wabo ariko haherutse kuza umugabo witwa Uwimana avuga ko ahafite ubutaka.

- Advertisement -

Ati: “Uyu Ndugunimungu asanzwe afite ibikorwa hano ariko mperutse kumva amakuru ko uwitwa Uwimana ahafite ubutaka ariko nza kumenya ko yanateyemo inturusu gusa sinamenye uwaziranduye ahubwo uyu watemewe insina yahise aziteramo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere avuga ko aya makuru yamenyekanye ahagana saa tanu z’amanywa, ndetse ibikorwa byo gushaka uwo mugizi wa nabi byahise bitangira kugira ngo hamenyekane uwabikoze n’icyo yabikoreye.

Akomeza avuga ko mu makuru y’ibanze bamenye ari uko insina zatemwe zigera kuri 26 ariko bagikurikirana kugira ngo hamenyekane uwaba yabikoze n’impamvu yabimuteye.

Mu mwaka wa 2016 uyu mugabo Uwimana ushyirwa mu majwi  yaje gushyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi ashinjwa kwica umuntu birangira aburanye aba umwere, akavuga ko ubu butaka ari ubuzungurano bwa se.

UMUSEKE.RW