Kamonyi: Umugabo uheruka gutema amateke arakekwaho kwica umugore we

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko  hari Umugabo witwa Hakizimana Célestin ukurikiranyweho icyaha cyo kwica Umugore we, Nyiranteyiremye Donatha amunize.

Hakizimana Célestin w’Imyaka 45 y’amavuko arakekwaho kwica umugore we na we wari ufite imyaka 45 y’amavuko.

Uyu mugabo Hakizimana atuye mu Mudugudu wa Giheta, Akagari ka Cyambwe mu Murenge wa Musambira.

Mayor w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère yabwiye UMUSEKE ko ku rutonde rw’abaturage bafitanye amakimbirane n’abo bashakanye, uyu Muryango utari usanzwe ururiho.

Akavuga ko batunguwe no kumva bigeze aho Hakizimana Célestin afata icyemezo kigayitse cyo kuvutsa ubuzima umugore we.

Ati: “Ntabwo bari basanganywe amakimbirane, kuko no ku rutonde rw’abo dufite abo bataruriho.”

Hari bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bavuga ko bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mutungo.

Bavuga ko no ku wa Kane w’icyumweru gishize, umugabo yaje yitotomba kugera ubwo atemye amateke, ashaka ko umugore amwakura, undi aricecekera.

Dr Nahayo yasabye abaturage ko bajya birinda amakimbirane kugera ubwo bambuye ubuzima abo bashakanye kuri uru rwego.

- Advertisement -

Ati: “Buri muturage agomba kuba ijisho rya mugenzi we, ahubwo bakajya bihutira gutangira amakuru ku gihe y’ahavugwa ibibazo by’ubwimvikane buke.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko Hakizimana Célestin ukekwaho iki cyaha acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Musambira.

Umurambo w’umugore wajyanywe mu Bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi