Kigali – Amayobera ku cyateye umwana wa Afande kwiyahura

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Shyaka Jesi bivugwa ko yiyahuye yirashe n'imbunda ya se (Photo Social media)

Urupfu rw’umusore w’imyaka 24 wo mu rugo rw’umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Colonel rukomeje kuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga, amakuru avuga ko uyu mwana yibye imbunda ya Se akirasa.

Ubutumwa buhererekanywa igihe habayeho ikintu kidasanzwe mu gace runaka, buvuga ko mu murenge wa Rusororo, Akagari ka Kabuga II, umudugudu wa Gatare, hamenyekanye urupfu rutunguranye rw’umusore witwa Shyaka Jesi w’imyaka 24.

Amakuru akubiye muri ubwo butumwa akomeza avuga ko uyu musore yibye imbunda yo mu bwoko bwa positoli, ayikuye mu cyumba cy’umubyeyi we ayijyana mu nzu yo hanze yabagamo arirasa.

Ibyo ngo byabaye mu mvura, ababyeyi baje gushakisha bamusanga mu nzu yapfuye.

UMUSEKE wagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Umurenge wa Rusororo ntibyadukundira, kimwe n’ubutumwa twanditse dusaba amakuru mu zindi nzego ntibwasubijwe.

Cyakora umwe mu batuye hariya byabereye yabwiye UMUSEKE ko byabaye ku itariki 07/01/2024 bimenyekana mu masaha ya saa kumi n’imwe za mugitondo tariki 08/01/2024.

Ati “Ntabwo byamenyekanye ako kanya bikiba, barashakishije mu nshuti ze, nyuma baza gusanga aryamye mu nzu yo hanze yapfuye.”

Uyu wahaye amakuru UMUSEKE avuga ko abo mu muryango w’uriya musore batazi ikibazo na kimwe umwana wabo yari afite, ndetse ko na mubyara we bari inshuti, ngo bamubajije ababwira ko nta kibazo azi yari afite.

Yakomeje agira ati “Icyababwiye ko yirashe, umubyeyi we yagiye kureba intwaro ye aho ayibika ngo arayibura.”

- Advertisement -

Uyu musore ngo nta biyobyabwenge yanywaga, kuko ngo yari umwana utaha mu rugo mu masaha ya kare, bityo ngo ntabwo bazi icyamuteye kwiyahura.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko Shyaka Jesi yigaga mu Bushinwa.

 

UMUSEKE.RW