Kimenyi Yves na Miss Muyango bakoze ubukwe

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi na AS Kigali, Kimenyi Yves yasabye anakwa umugore we, Miss Uwase Muyango Claudine baherutse gusezerana mu Mategeko.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Mutarama 2024, ubera muri Romantic Garden ku Gisozi.

Kimenyi Yves yari agaragiwe n’abarimo abakinnyi bagenzi be barimo Biramahire Abeddy wa UD Songo muri Mozambique, Mugunga Yves ukinira Kiyovu Sports, Nshuti Innocent wa APR FC, Nkinzingabo wa Mukura VS ndetse n’umunyarwenya Zaba Missed Call n’abandi.

Ni mu gihe Miss Uwase Muyango Claudine, yari yambariwe n’abakobwa biganjemo abitabiriye Miss Rwanda barimo Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019, Umukundwa Clémence (Miss Cadette), Umutoni Witness wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2021, Jordan Mushambokazi.

Itorero Inganzo ngari ni ryo ryasusurukije abitabiriye ubu bukwe, mu gihe Victor Rukotana ari we wasohoye umugeni.

Nyuma yo gusaba no gukwa hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana ndetse no kwiyakira byose n’ubundi bibera muri Romantic Garden.

Ubukwe bw’aba bombi bubaye nyuma y’uko ku wa Kane tariki ya 4 Mutarama 2024, habaye umuhango wo gusezerana imbere y’Amategeko, wabereye mu Murenge wa Nyarugenge.

Ni nyuma y’uko tariki ya 28 Gashyantare 2021 Kimenyi Yves yari yambitse impeta y’urukundo, Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Nyampinga uzi kwifotoza kurusha abandi muri 2019 “Miss Photogenic 2019”, maze amusaba ko yazamubera umugore undi abyemera atazuyaje.

Ni umuhango wabereye mu Busitani bwa Centerpiece hafi ya Kaminuza ya ULK, mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi.

- Advertisement -

Uyu munyezamu n’umugore we, bafitanye umwana w’umuhungu w’imfura ya bo.

Kimenyi yasabye anakwa Miss Uwase Muyango Claudine

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW