M23 yahaye amapeti abarimo umuvugizi wayo Willy Ngoma 

Umutwe wa M23 wazamuye mu ntera abasirikare bayo barimo  umuvugizi w’uyu mutwe  Willy Ngoma wari ufite ipeti rya Majoro akaba yagizwe Lieutenant Colonel

Mu itangazo ririho umukono wa Perezida w’uyu mutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, rivuga yazamuye mu ntera abasirikare bawo barimo abofisiye bakuru .

Iryo tangazo rivuga ko hagendewe ku mategeko agenga uyu mutwe, Perezida wa M23 Bertrand Bisimwa, Ku wa 23 Mutarama 2024, yColonel Gacheri Musanga Justin yazamuwe ku ipeti rya Brigadier Général, Lieutenant Colonel Nsanze Nzamuye na Karangwa Bihire Justin bazamurwa ku rya Colonel.

Ni mu gihe abari bafite ipeti rya Major barimo Willy Ngoma, Nsengiyumva Mutekano Innocent, Mbanjimbere Innocent, Makomari Ruben, Kasongo Papy na Mwiseneza Gakwaya Christian bazamuwe ku rya Lieutenant Colonel.

Abasirikare bato  bazamuwe ku ipeti rya Sous-Lieutenant ni Sebuntu Kabagema Léonard, Mushikiwabo Louise, Mubibya Innocent, Irumva Justin, Byamungu Dieudonné, Kigabo Jacques, Kalinda James, Ndayishimiye Théogène na Byiringiro Bienvenu.

Iki cyemezo kije gikurkira ikindi cyo guha abayobozi bashinzwe za teritwari hagamijwe kurinda uduce bamaze kwigarurira.

Ni mu gihe kandi imirwano ikomeje  hagati y’uyu mutwe n’ingabo za leta zifatanyije n’iza SADC n’indi mitwe yayiyunzeho.

UMUSEKE.RW

 

- Advertisement -