Mario Zagallo watoje Brazil yapfuye

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Mario Zagallo ni umwe mu banyabigwi mu mupira w'amaguru ku Isi by'umwihariko muri Brazil

Mario Zagallo wabaye umukinnyi w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Brazil akanayitoza yapfuye afite imyaka 92.

Uyu mugabo yatwaye igikombe cy’Isi inshuro enye, ari umukinnyi ari n’umutoza.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Zagallo yakinaga ku ruhande mu ikipe ya Brazil yatwaye Igikombe cy’Isi mu mwaka wa 1958 no muri 1962, imikino yombi yarayikinnye.

Yatoke ikipe yafatwaga nk’ikomeye ku isi muri ibyo bihe, yarimo nyakwigendera Pele, Jairzinho na Carlos Alberto, yatwaye igikombe cy’Isi mu 1970.

Zagallo ubwo yari umutoza wungirije Carlos Alberto Parreira batwaye igikombe cy’Isi mu 1994.

Nyuma yongeye gutoza ikipe ya Brazil yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cyatwawe n’Ubufaransa mu 1998.

Zagallo ni we wa mbere watwaye igikombe cy’Isi nk’umukinnyi akanagitwara ari umutoza, ako gahigo ke kagezweho n’abandi bantu babiri, Franz Beckenbauer wo mu Budage na  Didier Deschamps utoza Ubufaransa.

Urupfu rwe rwatangajwe kuri Instagram, aho ubutumwa buvuga ko bababajwe no gutangaza urupfu rwa Mario Jorge Lobo Zagallo.

Uyu mugabo yari afite abuzukuru n’abuzukuruza, Brazil ngo bazamwibukira ku bigwig bye no gukunda igihugu.

- Advertisement -
Zagallo yatoje ikipe y’igihugu ya Brazil

UMUSEKE.RW