Minisitiri Munyangaju yacyeje APR yasezereye Yanga

Nyuma yo gusezerera ikipe ya Yanga Africans mu irushanwa rya Mapinduzi Cup, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yacyeje ikipe ya APR FC yahaye ibyishimo Abanyarwanda.

Ku Cyumweru tariki ya 7 Mutarama 2024, ni bwo habaye imikino ibiri ya 1/4 cy’irangiza mu irushanwa rya Mapinduzi Cup riri kubera mu gihugu cya Zanzibar.

Umwe muri iyi mikino, ni uwahuje ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda na Yanga Africans yo muri Tanzania.

Ni umukino warangiye ikipe y’Ingabo itanze ibyishimo ku Banyarwanda nyuma yo gutsinda ikipe ikunzwe na benshi muri Tanzania, ibitego 3-1 igahita inayisezerera.

Nyuma y’uyu mukino, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa, yacyeje APR FC abicishije ku rukuta rwe rwa X yahoze yitwa Twitter.

Ati “APR FC oyeeee! Mwishyuke kuri iyi ntsinzi nziza.”

Ikipe y’Ingabo izahura na Mlandege FC yasezereye KVZ biciye kuri penaliti 3-2 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

Kuri uyu wa mbere, hateganyijwe imikino yindi ibiri ya 1/4 iza gusiga itanze andi makipe abiri azakina 1/2.

- Advertisement -

APR FC yatunguye benshi isezerera Yanga Africans muri Mapinduzi Cup
Minisitiri Munyangaju yacyeje ikipe ya APR FC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW