Muhanga: Abagizi ba nabi bishe umuzamu warariraga butiki

Kavamahanga Evariste w’imyaka 28, wo mu karere ka Muhanga, yasanzwe yapfuye, umurambo we uri imbere y’iduka yarariraga.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa kane tariki ya 4 Mutarama 2024, bibera mu Mudugugudu wa Nyagacyamu,AKagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe  mu Karere ka Muhanga.

Ni butike iri ku ruhande rw’umuhanda wa kaburimbo w’ahazwi nko kuri ‘Tourism’, ari naho  yciwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana.

Amakuru avuga ko yabonywe n’abantu bari bagiye mu kazi mu gitondo cya kare, batabaza inzego z’umutekano zirahagera.

Umunyamakuru wacu wageze aho ibi byabereye, yavuze ko uyu muzamu ibyo yarindaga, harimo  ibyo batwaye n’ibisigaye muri butiki bifite agaciro katarengeje  100.000frw .

Bamwe mu binjiye muri iyo butiki bavuga ko bishoboka ko abakekwa kuba bamwishe bari baziranye bagatinya ko  azabavuga bakamwica.

Ubu inzego z’ibanze kuva ku kagari kugeza ku Murenge ndetse n’iz’umutekano zirimo RIB na Polisi zageze aho ibi byabereye.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga,Kayitare Jacqueline, yabwiye UMUSEKE  ko “ bategereje ibiva mu iperereza nariko ko bikekwa ko yaba yishwe, ababyeyi be bakazabona ubutabera binyuze mu iperereza

Meya Kayitare yasabye abantu bagifite umutima w’ubugome kuwureka kandi abafite amakuru bakayatangira ku gihe.

- Advertisement -

Yihanangirije abantu  kureka ibikorwa bibi byo kwiba barangiza bakanahitana ubuzima bw’umuntu.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yakomokaga mu karere ka Nyamagabe akaba yari yaraje i Muhanga kuhashakira ubuzima.

Andi makuru avuga ko yararaga izamu bwacya akajya gukama inka z’abihaye Imana b’abasereziyani

Kugeza ubu hari hagitegerejwe imodoka ya RIB iza gufata ibimenyetso bya gihanga ari nako iperereza rigomba guhita ritangira.

Nyakwigendera asize umugore n’ umwana umwe wari ukiri muto.

Nyakwigendera asize umugore n’umwana ukiri muto
Inzego zitandukanye zageze ahabereye iki cyaha
Umurambo wa Kavamahanga Evariste wari ku ibaraza ry’inzu

MUHIZI ELISEE

UMUSEKE.RW/MUHANGA