Muhanga: Polisi yavanye mu kirombe umugabo wari wagihezemo

Polisi y’Igihugu yakuye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro uwitwa Twagirimana wari umazemo iminsi ibiri, yitabye Imana.

Twagirimana w’Imyaka 35 y’amavuko yagwiriwe n’Ikirombe cy’amabuye y’agaciro kuva kuwa mbere ya 08 Mutarama2024.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko kuva aho bamenyeye amakuru, Polisi yatangiye akazi ko kumushakisha  basanga yarangije kwitaba Imana kubera ko ibitaka byamugwiriye.

SP Habiyaremye avuga ko Polisi yakoresheje imbaraga kugira ngo umurambo wa Twagirimana uboneke.

Ati “Hashize iminsi ibiri Polisi itangiye kumushakisha, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu nibwo yavanywemo.”

Iperereza riri gukorwa mu rwego rwo kumenya niba hari abihishe inyuma y’ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro budakurikije amategeko.

Yavuze ko abo iperereza rizafata bazahanwa hakurikijwe icyo amategeko ateganya, anasaba abafite iyo myitwarire kuyireka kuko kwishora muri ibi bikorwa batabifitiye ibyangombwa ari ugushyira ubuzima bwabo mu kaga.

SP Habiyaremye avuga kandi ko hari inama inzego z’umutekano n’iz’ibanze  zigiye gukorana n’abaturage baturiye ibyo birombe uyu munsi kugira ngo zibereke ingaruka bigira ku bantu bacukura muri ubu buryo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko  ikirombe Twagirimana yaguyemo gifite uburebure bwa metero 40 uvuye imusozi ugana hasi.

- Advertisement -

Umurambo wa Twagirimana wajyanwe mu Bitaro bya Kabgayi.

Ni mu gihe imihango irebana no kumushyingura ibera ahitwa iGihuma mu Murenge wa Nyamabuye.

Twagirimana yakomokaga mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Kizibere, Umurenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.