Munyakazi Sadate yateye utwatsi ibyo guha abangavu imiti ibabuza gusama

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Munyakazi Sadate yatangaje ko guha abana b’abakobwa imiti ibabuza gusama, ari uguta indangagaciro na kirazira bisanzwe mu muco nyarwanda no kubashora mu busambanyi.

Ni ubutumwa bukubiye mu ibaruwa ndende yandikiye Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, anenga uburyo bwo guha imiti ibuza abangavu gusama.

Iyi baruwa ije nyuma y’uko Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, avuze ku ngingo yo gufata imiti irinda gusama ku myaka abana b’abakobwa b’imyaka  15, ko ngo byakemura ikibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe.

Sadate muri iyo baruwa yagize ati “Ngarutse kucyo watubajije, nkundira nkubwire ko mbona tugomba kwimakaza uburere bw’umwana, ubwo burere bukamutoza kwanga ikibi yimakaza icyiza, iyi ndangagaciro akayishingiraho agena ejo he hazaza .”

Yakomeje ati “ Mu muco no mu miterere yacu, ubusambanyi ni kirazira. niyo mpamvu mbona umunsi tuzaha umwana ikimubuza gusama tuzaba tumubwiye tuti gusambana nti bikiri kirazira ahubwo kirazira ni ugutwitira muri ubwo busambanyi.”

Munyakazi sadate agaragaza ko guha abana imiti ituma badasama ari uburyo butaboneye mu muryango.

Ati “Ingaruka zo gusenya kirazira nyarwanda nizo nyinshi kurusha ingaruka z’abatwita kubera barenze kuri kirazira twatojwe n’abakurambere cyane ko muri bo ( abakurambere) twavomyemo imbaraga zitugira abo turi bo uyu munsi.

Iki gisubizo ( guha abana bacu Imiti cyangwa ibindi bibabuza gutwita),njyewe mbona ari nka kwa kundi wubaka inzu ukabona ijemo umusate warangiza ugafata ibyondo ugahoma wa musate ariko utarebye icyateye uwo musate.

Sadate asanga ababyeyi bakwiye gutoza abana babo uburere n’icyabarinda gusama.

- Advertisement -

Ati “Mu gusoza reka nsabe ko twaha abana bacu uburere bubabereye ( kwanga ikibi tukimakaza icyiza) nibutsa ko ubwo burere bwiza bureba mbere na mbere ababyeyi mu muryango, bityo dusabe ababyeyi gukomeza gutoza abana kirazira tubona mu muco wacu.

Akomeza ati “Mbona bikwiye ko duha abana bacu uburere kurusha kubaha ibibafasha kwishora mu busambanyi, guha abana b’abakobwa ibibabuza gusama mbona ari uguta indangagaciro nyarwanda kandi ari ugutsindwa ku buryo budasubirwaho kuri twese.

Ibi nitubyimakaza ( gushora abana mu busambanyi) mbona tuzaba duhemukiye abo dukomokaho (abakurambere ) kandi turimbuye abazaza ( future génération), ibi bikazaba isoni n’ikimwaro kuri twe turiho uyu munsi. “

Minisitiri w’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi ,Dr Utumatwishima Abdallah, yatangaje ko “ Ibaruwa yayibonye gusa ko yuzuyemo amarangamutima.”

Ingingo yo guha abana b’abakobwa  imiti ituma badasama ntikunze kuvugwaho rumwe.

Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) iheruka, igaragaza ko kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2022, abakobwa ibihumbi 13 bari munsi y’imyaka 19 aribo batewe inda imburagihe mu Rwanda.

Ni mu gihe mu mwaka 2021 wose imabare igaragaza ko abana ibihumbi 23 bari munsi y’imyaka 18 ari bo batewe inda, aho Intara y’Iburasirazuba yihariye umubare munini.

UMUSEKE.RW