Musanze: Ababyeyi bakurikiranyweho kwica umwana wabo

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Akarere ka Musanze mu ibara ry'umutuku

Ababyeyi babiri batuye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Gataraga mu Kagari ka Rungu, bakurikiranyweho gukubita umwana wabo bikamuviramo urupfu, bamuziza ko babuze amafaranga ibihumbi icumi, bagakeka ko ari we wayatwaye.

Ni amakuru yamenyekanye kuwa Gatanu tariki ya 19 Mutarama 2024, ubwo abaturage bo muri ako gace bavuze ko ababyeyi b’uwo mwana bamusanze ku ishuri bavuga ko yabibye amafaranga ibihumbi icumi (10.000 Frw).

Ubwo bageraga ku ishuri uwo mwana yigagaho ngo yabakubise amaso akizwa n’amaguru yiruka abahunga, ariko Se amwirukaho aza kumufata amujyana mu rugo, amugejejeyo atangira kumukubita afatanyije na Nyina w’uwana ari we mugore we.

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2024 nibwo ababyeyi b’uyu mwana babyutse batabaza bavuga ko umwana wabo yapfuye kandi bakaba batazi icyamwishe.

Polisi yahise ibata muri yombi ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busogo mu gihe iperereza rigikomeje.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yemeje iby’aya makuru avuga ko abo babyeyi bombi

bafunzwe bakaba bakurikiranyweho gukubita umwana wabo bikamuviramo urupfu.

Ati”Nibyo koko abo babyeyi barafunzwe bari gukorwaho ipereraza k’urupfu rw’umwana wabo kuko bikekwa ko aribo bamukubise bikamuviramo urupfu.”

Ise ubyara uyu mwana afite imyaka 28 y’amavuko mu gihe Nyina afite imyaka 27 y’amavuko, ubu bose bakaba bafunzwe kugira ngo bakorerwa dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha iperereza ku cyaha bakekwaho rikomeze.

- Advertisement -

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze