Musanze: Abagura inyama basabwe kwizanira icyo gupfunyikamo

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge ,ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), cyasabye abacuruzi b’inyama mu karere ka Musanze kutazitanga muri envelope,gisaba abagura inyama kwizanira icyo gupfunyikamo.”

Ni icyemezo cyafashwe nyuma yaho iki kigo gitangije ubukangurambaga,bushishikariza abagura n’abagurisha inyama gutanga inyama zujuje ubuziranenge.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Inyama zujuje ubuziranenge kuri bose”

Icyakora abacuruzi b’inyama bo bavuga ko iki cyemezo kiri kubashyira mu bihombo,bagasaba ko harebwa uburyo bakorerwa amashashi abora.

Uwase Hamisa ukorera mu mujyi wa Musanze ati “Biragoye, biragoye pe.Abakiriya babuze.Uramubwira ko gupfunyika muri envelope bitacyemewe,agahita asubirayo.

Hari ugenda akagaruka ariko hari n’ugenda ntagaruke.Igihombo kirahari,buriya iyo inyama ziraye muri firigo rimwe ,kabiri, igihombo kiba cyinjiye.”

Undi nawe yagize ati “Turacyafite ingorane nk’abacuruzi b’inyama.Kuko umuntu ashobora no kuba avuye mu rugendo,agakenera guhaha inyama, ni ukuvuga ngo araza kujya mu rugo,azane igikoresho cyozwa, ahahe inyama,ubona ko ari ibintu bigoranye kandi n’abaturage kugira ngo abyumve biracyagoye .”

Akomeza ati “Tukaba twasa leta nk’umubyeyi wacu, kudushakira ikintu cyadufasha gupfunyika izi nyama, kuko tumaze kubona ko hari ibigo runaka, bikora amashashi y’ubuzirange abora, bakaba baduhuza n’abo bantu, bikaba byadufasha gupfunyikira abantu.”

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge ,ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), ushinzwe kugenzura isuku, ubuziranenge n’akato k’ibikomoka ku matungo, Simbarikure Gaspard, avuga ko hari abaganiriyena RICA bifuza gutangiza uruganda rukora amashashi abora gusa asaba ko n’abacuruzi ubwabo bagura ibindi byafasha abaguzi.

- Advertisement -

Ati “Kugeza ubu igihari, ni icyo gusaba abaguzi icyo batwaramo inyama kuko abacuruzi bo bagaragaza ko bitaboroheye kubibona kandi iyo habayeho guhanwa, abacuruzi nibo bahanwa.”

Akomeza ati “Hari abantu duheruka kwakira, bavuga ko bashaka gushyiraho ambalage zibora. Batubwiye ko bamaze kuvugana na REMA,ntabwo tuzi aho bigeze, naho bihagze. Ariko bashyizeho urwo ruganda, cyaba ari igisubizo kirambye.”

Simbarikure avuga ko mu gihe umuntu yashyize inyama muri envelope ari bibi kuko ishobora guteza ibyago bitewe nuko yangirika, utuvungukira tukajya mu nyama.

RICA ivuga ko mu mwaka wa 2022-2023  yatanze ibihano ku bantu 105 n’amande angana na miliyoni 30.300frw , kubera kutubahiriza ibisabwa mu  gucuruza inyama zifite ubuziranenge.

Mu bahanwe harimo amabagiro abiri yaciwe amande angana  600.000frw,abatwara inyama 15 bahanishijwe amande angana na miliyoni 10.400frw,abacuruza inyama (butcheries) 88 bahanishijwe angana na miliyoni 19.300frw.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW