Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 41 y’amavuko yafatanywe moto nyuma yo kuyiba mugenzi we akayibika iwe mu rugo, polisi ishimira abaturage babigizemo uruhare bagatanga amakuru bigatuma ifatwa.
Iyi moto fite pulake nimero RF 673 U yafatiwe mu kagari ka Kabeza ko mu murenge wa Cyuve, mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 5 Mutarama.
Ni nyuma yo kuburirwa irengero mu ijoro ryo ku wa Gatatu, bayikuye mu rugo rwa nyirayo na we utuye muri ako kagari, aho abaturage bayibonanye uwayibye kandi basanzwe bamuzi nta yo agira bagira amakenga babimenyesha polisi.
Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yaboneyeho kuburira abishora mu byaha by’umwihariko ubujura, kubicikaho kuko bitazigera bibahira.
Yagize ati ” Turakangurira n’abandi mu turere dutandukanye, kumva ko umutekano ari inshingano ya buri wese binyuze mu gatangira amakuru ku gihe ku byawuhungabanya kandi bakabigira umuco.”
Yakomeje agira ati “Turashimira abaturage batugezaho amakuru y’abo bacyekaho kugira uruhare mu byaha, kuko akenshi ayo makuru afasha mu gukurikirana, bikarangira imwe mu migambi y’abanyabyaha iburijwemo, ibyaha bigakumirwa ndetse n’abagize uruhare mu byaha runaka bagafatwa.”
Moto yafashwe yahise isubizwa nyirayo, mu gihe uwayifatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Muhoza kugira ngo akorerwe dosiye izashyikirizwa ubushinjacyaha.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira cyangwa kwiba byakozwe nijoro.
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze