Ndayishimiye yashishikariye gukuraho Perezida Kagame

Evarsite Ndayishimiye, Perezida w’u Burundi yunze amaboko na Tshisekedi wa Congo mu mushinga bafite ngo wo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Ubwo kuri iki Cyumweru yari mu kiganiro n’Itangazamakuru mu Mujyi wa Kinshasa, Perezida Ndayishimiye yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu mu guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda mu cyo yise “Kubohora urubyiruko rwagizwe imfungwa.”

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi mu gutera ingabo mu bitugu Tshisekedi yavuze ko mu Karere abaturage babanye neza, ahubwo ikibazo ari abayobozi.

Yavuze ko urugamba barimo (we na Tshisekedi) rugomba gukomeza kugeza ubwo n’abaturage b’u Rwanda nabo ngo batangiye kugaragaza igitutu kuri Guverinoma y’u Rwanda.

Ati “Ntekereza ko urubyiruko rw’u Rwanda rudashobora kwemera gukomeza kuba imfungwa mu Karere.”

Ni mu gihe Thsisekedi yigize kugira ati “Abanyarwanda ni abavandimwe bacu, ahubwo bakeneye ubufasha bwacu kuko baraboshywe, bakeneye ubufasha bwacu ngo tubabohore […] ni abavandimwe bakeneye ko dushyira hamwe tukabakiza abayobozi babasubiza inyuma.”

Ku wa 1 Werurwe 2023, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda byabaye ngombwa ko rwongera ingabo nyinshi ku mupaka, ku buryo n’ubu bigikomeje, ku buryo nta muntu uzongera kuvogera umupaka.

Ati “Byabaye ngombwa ko twongera ingabo nyinshi ku mipaka yacu. Icyo tuzakora, ni uguharanira ko nta muntu n’umwe uzongera kuvogera umupaka wacu ngo ntibimugireho ingaruka.”

Abakurikira Politiki yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari bashimangira ko amagambo ya Ndayishimiye na Tshisekedi yo kugambirira gukura ku butegetsi Perezida Kagame azabyara akarambaraye.

- Advertisement -

Hari abavuga ko biteye isoni kuba Abaperezida bo muri Afurika bagambirira gukuraho mugenzi wabo watowe n’abaturage b’Igihugu ayobora.

Ntacyo Guverinoma y’u Rwanda iratangaza kuri ibi bikangisho Ndayishimiye yadukanye ko we na Tshisekedi biteguye gushyigikira FDLR n’indi mitwe y’abahezanguni gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda.

NDEKEZIJOHNSON / UMUSEKE.RW