Nyabihu: Abayobozi babiri bakurikiranyweho kwica umuntu

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Imodoka ya RIB

Abayobozi babiri bo mu Murenge wa Bigogwe batawe muri yombi bakekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake uwitwa Dushimimana bikamuviramo urupfu.

Abafunzwe ni Kagiraneza Enock, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kijote mu Murenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu, na Mugabe Matsatsa ukuriye Irondo ry’Umwuga muri aka Kagari.

Iki cyaha cyakozwe ku wa 24 Ukuboza 2023, ubwo aba bayobozi bombi bari kumwe n’abanyerondo bari mu gikorwa cyo kugenzura irondo, bageze mu rugo kwa Dushimimana mu Mudugudu wa Bikingi mu masaha ya nijoro.

Dushimimana bamusanze iwe n’umugore we baryamye babasohora mu nzu nk’uko bamwe mu baturage babigarutseho.

Umwe mu baturage babibonye yagize ati “Baje bitwaje za ferabeto, babanza gusohora umugore we bamubohera amaboko inyuma bamusaba kubereka aho umugabo we Dushimimana ari. Hashize akanya na we arasohoka, ageze hanze batangira kumuhondagura, baramukomeretsa cyane bamugira intere.”

Undi nawe ati “Abayobozi ba hano baratuzengereje, baduhoza ku nkoni, ntituzi icyo baba badushakaho. Leta nidutabare kuko niba batubuza kwihanira wakwibaza impamvu bo babikorera mu maso yacu, bagahondagura umuntu akageza n’ubwo apfa.”

Uwo Dushimimana bivugwa ko yaba yarakubiswe n’aba bayobozi bamuziza ko asanzwe ari umunyarugomo.

Nyuma  tariki 28 Ukuboza 2023 yaje gupfa, abaturage bakavuga ko bishoboka ko yaba yarazize izo nkoni yakubiswe n’abo bayobozi ubwo bamusangaga iwe.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje iby’uko bombi bafunzwe.

- Advertisement -

Ati “Bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bikaviramo umuntu gupfa. Bombi bafungiwe kuri RIB Station ya Mukamira, ndetse dosiye yabo yarakozwe yohererezwa Ubushinjacyaha. Haracyashakishwa n’ibindi bimenyetso hamwe n’abandi baba baragize uruhare muri urwo rupfu ngo babiryozwe.”

Icyaha bakurikiranweho cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bikavamo urupfu, giteganywa n’Ingingo y’121 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku myaka 15 ariko itarenze imyaka 20, n’ihazabu y’Amafaranga y’ u Rwanda kuva kuri Miliyoni 5 ariko atarenze Miliyoni 7.

RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bikaviramo umuntu gupfa, ikanabasaba kwirinda kwihanira kuko hari inzego zibishinzwe kandi ko ubikora wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera.

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Nyabihu