Nyakabanda: Umusaza arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu

Mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyakanda, Akagari ka Munanira II, hafashwe umusaza ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu.

Mu ijoro rya tariki ya 4 Mutarama 2024, ni bwo abashinzwe umutekano mu Kagari ka Munanira II ko mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, bahawe amakuru y’uko hari umwana w’imyaka itanu wasambanyijwe.

Uwatanze amakuru, yavuze ko umwana we  ufite imyaka itanu yasambanyijwe n’umusaza   w’imyaka 64.

Iki gikorwa cyo gusambanya uyu mwana, bikekwa ko yagikoze tariki ya 30 Ukuboza 2023, kikabera mu Murenge wa Nyakabanda, Akagari ka Munanira II, mu Mudugudu wa Gasiza.

Uyu mubyeyi uvuga ko umwana we yasambanyijwe, avuga ko yari ari mu kazi ke k’ubudozi, akabona umwana we aje amusanga afata igitambaro akihanaguza.

Uyu mubyeyi yahise abaza umwana we icyo abaye, amusubiza ko uwo musaza  amaze kumusambanya.

Umubyeyi w’uwo bikekwa ko yasambanyijwe, yahise abona ibimenyetso (amasohoro) ku bibero by’umwana we ariko ahita yihutira kumujyana kwa muganga kuri Centre se Santé ya Kabusunzu.

Atanga ubuhamya bw’uko yasambanyijwe, uwo mwana  yavuze ko yamusabye kumusura, yahagera akamukurura amujyana mu cyumba cye ari na ho avuga ko yamusambanyirije.

Mama w’uwo bikekwa ko yasambanyijwe, yahise atanga ikirego ku Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Rwezamenyo, Karinda ahita atabwa muri yombi, umwana ajyanwa kwitabwaho ku Bitaro bya Muhima.

- Advertisement -

Umubyeyi we  aganira na UMUSEKE, yavuze ko nyuma yo kuva ku Bitaro bya Muhima, azasubizayo umwana mu kwezi kwa Mata uyu mwaka kugira ngo harebwe niba nta bwandu yatewe kuko bugaragara mu mezi atatu.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko nta zindi ndwara zari zagaragara ku mwana kugeza ubu, cyane ko bahise bihutira guha ubuvuzi bw’ibanze ukekwa ko yasambanyijwe.

Karinda w’imyaka 64 arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW