Nyamasheke: Abantu Bane bagwiriwe n’urukuta rw’ahazubakwa sitasiyo ya lisansi

Urukuta rw’ahateganywa gushyirwa  sitasiyo ya lisansi  yubakwaga  rwagwiriye abantu bane, umwe arapfa abandi batatu barakomereka.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024, mu kagari ka Kanazi mu Murenge wa Ruharambuga.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwemereye UMUSEKE ko iyi  mpanuka  yabaye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yagize ati “Byabaye ahagana saa yine . Ni inyubako yateganywaga kuzashyirwamo sitasiyo yagwiriye abantu bane, batatu bakomeretse  umwe witwa Nsengumuremyi Faustin twamukuyemo  yahatakarije ubuzima“.

Mayor Mupenzi yavuze ko icyateye iyo mpanuka kitaramenyekana ko urwo rw’igihugu rw’ubugenza RIB ruracyari gukora iperereza ngo harebwe icyayiteye.

Ati”Ntabwo turamenya icyateye impanuka urwego rw’igihugu rw’ubugenza ruracyakora iperereza ngo icya cya yiteye“.

Mu butumw uyu muyobozi yatanze yasabye abubaka kurebako bikurikiza ibipimo bikwiye.

Abakomeretse bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Kamonyi,umurambo wa Nyakwigendera yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Bushenge.

MUHIRE Donatien UMUSEKE .RW/Nyamasheke.

- Advertisement -