Nyamasheke: Hari abaturiye i Kivu batazi icyanga cy’isambaza

Abaturage bo mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko batararya ku isambaza kuko mu Murenge wabo ntazihagezwa, zibonwa n’uwatembereye mu tundi duce kandi baturiye i Kivu.

Mukangweshi Azella, umukecuru w’imyaka 71 y’amavuko yabwiye UMUSEKE ko atarabona isambaza mbisi ngo azibwirwa n’abandi.

Ati “Ntabwo ndabona isambaza mbisi, sindaziryaho nzumva bavuga ko zibaho turya injanga zitwa Kayonza zituruka muri Tanzaniya”.

Niyimenya Vincent wo mu mudugudu wa Twumba mu Kagari ka Rugari avuga ko mu myaka 48 y’amavuko amaze ku Isi, isambaza yaziriyeho rimwe nabwo yasuye umuvandimwe mu Karere ka Rusizi.

Ati “Mfite imyaka 48 y’amavuko, kuva nabaho isambaza mbisi naziriyeho rimwe mfite imyaka 28, zihageze twazisamira hejuru.”

Ababa baturage bavuga ko kutabona isambaza mbisi nabyo bigira ingaruka ku mirire no kugwingira kw’abana muri uyu Murenge.

Amakuru atangwa n’abacuruzi b’isambaza bo mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko igiciro cy’isambaza mbisi  ari amafaranga 2500 y’u Rwanda ku kilo kimwe, naho izumye zikagura 8000 Frw.

Gusa ngo ibi biciro bigenda bihindagurika bitewe n’igihe.

Mu mwaka ushize, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwatangaje ko abana bagwingiye ari 2,027 naho abafite imirire mibi ari 376, hamaze gukira abagera kuri 284.

- Advertisement -
Icyato isambaza zirya umugabo zigasiba undi

DONATIEN MUHIRE
UMUSEKE.RW i Nyamasheke