Nyamasheke: Umuhanda wangiritse uteza ibihombo abaturage

Abaturage bo mu Kagari ka Karusimbi mu Murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke bavuga ko umuhanda bubakiwe wangiritse bikomeye, bityo ukaba ukoma mu nkokora ubuhahirane n’Akarere ka Rusizi.

Bavuga ko usanga igice cyo mu Murenge wa Shangi n’icya Nkanka gitunganywa, bagasigaramo hagati.

Banavuga ko imbaraga zabo z’umuganda nta cyo zawukoraho n’abaturage 14 bawukoramo ari i bake kuko bakora iminsi ibiri mu cyumweru.

Rukemanganizi Donatien atuye mu Mudugudu wa Rwumuyaga mu Kagari ka Karusimbi ati”Umuganda urakorwa ariko umuhanda waretsemo ibiziba nti washoborwa n’umuganda, harimo abakozi bahoraho ni bake bakora kabiri mu cyumweru nti bahagije”.

Musabye Dominique atuye mu Mudugudu wa Rwumuyaga mu kagari ka Karusimbi, yavuze ko beza imyaka bakabura aho inyuzwa ngo igezwe ku isoko .

Ati“Umuhanda waracitse nta cyo umaze, nta modoka yanyuramo iturutse i Kamembe, twifuza ko wagira abakozi bawutunganya.”

Nsengiyumva Adrien, yavuze ko akagari kabo ari keza ariko umuhanda mubi ugatuma baguma mu bukene.

Ati”Akagari kacu ka Karusimbi ni keza kabereye ijisho, umuhanda mubi niwo utuma baguma mu bwigunge, ntihagere bashoramari batanga akazi.”

Icyifuzo cyabo n’uko umuhanda wakorwa nk’indi bakabasha kugira imihahirane n’utundi Turere.

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke, bwatangarije UMUSEKE ko bugiye gukurikirana maze bumenye ahari ikibazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi  Narcisse yagize ati “Turabanza tuhagere turebe uko ikibazo giteye  tugikurikirane dushake igisubizo gikwiye“.

Uyu muhanda w’igitaka wubatswe n’umushinga wa Helpage HIMO mu mwaka 2006 uhuza Akarere ka Nyamasheke n’ aka Rusizi.

Igice cy’uwo muhanda cyo mu Kagari ka Karusimbi cy’ibilometero bitanu nicyo cyangiritse mu buryo bukomeye.

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/Nyamasheke.