Nyanza: Bayobotse kuvoma amazi y’ibishanga, ivomo bahoranye rimaze amezi ridakora

Abaturage batuye mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza barasaba ko bakorerwa ivomo bakareka kuvoma amazi y’ibishanga.

Umunyamakuru wa UMUSEKE wageze ahazwi nko ku Musaraba mu mudugudu wa Gahanda, mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, yasanze bavoma amazi y’igishanga.

Jeannette Uwimana ni umwe mu bavoma mu gishanga amazi bigaragara ko atemba, avuga ko impamvu yo kuvoma mu gishanga ari uko ivomo bari barahawe ritagikora.

Yagize ati “Bari batugiriye neza baduha amazi meza ariko nyuma baje kuyica, ubu ntitukibona uko tuvoma ayo mazi meza twari twarahawe.”

Jeannette na bagenzi bakomeza bavuga ko kuvoma aya mazi yo mu gishanga bibagiraho ingaruka. Umwe yagize ati “Ayo tuvoma adutera ibicurane wayameshesha umwenda ugasanga hariho imikori.”

Undi na we yagize ati “Tuvoma ibyondo, ni ikibazo ku buryo n’abana iyo bavuye kwiga kubona ayo gukoresha meza ari ikibazo gikomeye.”

Aba baturage  bifuza ko bakorerwa amazi bahoranye, bakongera kuvoma amazi meza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko ikibazo aho kiri bakimenye ariko bitarenze iminsi ibiri kiba cyakemutse.

Yagize ati “Ivomo ryari ryagize ikibazo cy’amashanyarazi aturuka ku zuba, ariko bitarenze iminsi ibiri  icyo kibazo kiraba cyakemutse abo baturage bongere bavome amazi meza.”

- Advertisement -

Ririya vomo rimaze amezi arenga abiri ridakora, akarere ka Nyanza kavuga ko kamaze kugeza amazi meza ku baturage ku kigero cya 86%.

Amazi bavoma bigaragara ko ari mabi
Ivomo ryabo rimaze amezi abiri ridakora

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza