Mu Murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza, umugabo yaketse umugore we ko yamuciye inyuma, amukubita ibuye na we yiyahuza umuti wica.
Byabereye mu kagari ka Mututu, Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza aho umugabo yaketse umugore we, amuhengera aryamye amutera amabuye, rimwe rimufata mu mutwe.
Birakekwa ko yabikoreshejwe n’ubusinzi.
Uwahaye amakuru UMUSEKE yagize ati “Urumva kuko umugabo yari yasinze yashakaga gukubita mu mutwe, rimwe na rimwe akamuhusha noneho yaje kumuhamya, umugore ahita yicura, yirukira hanze atabaza ajya kwa muganga.
Yakomeje agira ati “Naho umugabo ahita asigara anywa umuti witwa Tiyoda.”
UMUSEKE wamenye amakuru ko bombi bisanze kwa muganga bari kuvurwa, gusa umugore we bamupfutse akaba arwaje umugabo we anafite ibikomere.
Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze yatangaje ko uriya mugabo asanzwe atera ibiraka muri RAB site ya Mututu sitasiyo ya Muhanga.
Bariya bombi ngo basanzwe bafitanye amakimbirane aho bahora bashwana, bashinjanya gucana inyuma hagati yabo. Amakuru avuga ko umugore akomoka mu karere ka Gisagara, naho umugabo akaba akomoka mu karere ka Huye.
Nta mwana babyaranye cyakora buri umwe afite abo yabyaranye n’abandi. Kugeza ubu bombi bakomeje kwitabwaho n’abaganga.
- Advertisement -
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/ Nyanza