Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, bagirana ibiganiro byagarutse ku kurushaho gushimangira umubano mwiza n’ubufatanye busanzweho mu nzego zitandukanye zifitiye inyungu ibihugu byombi.
Ku rubuga rwa facebook rwa Perezida Nyusi yagize ati “ Nahuye mugenzi wange Paul Kagame, I Kigali , mu rugendo rw’akazi , ni rugendo rugamije kurushaho konoza umubano n’ubufatanye ,hashyirwa imbaraga mu bushuti hagati y’ibihugu byombi.”
U Rwanda na Mozambique ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano wihariye n’ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo by’umwihariko n’iz’umutekano, cyane ko inzego z’umutekano z’u Rwanda ari zimwe mu ziri mu bikorwa byo kuwugarura mu Ntara ya Cabo Delgado.
Mu 2022, Paul Kagame nawe yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Mozambique aho yasuye abacururiza bo muri icyo gihugu.
U Rwanda rusanganywe abasirikare n’abapolisi muri kiriya gihugu.
Bagiye yo ku bwumvikane hagati y’ibihugu byombi mu rwego rwo gufasha Mozambique guhangana n’ibyihebe byatangiye kuyiyogoza mu mwaka wa 2017.
Perezida Nyusi aje mu Rwanda, nyuma y’amasaha macye nabwo Perezida wa Guinea,Gen Doumbouya nawe aje muri iki gihugu.
UMUSEKE.RW