Perezida Kagame yahaye ubutumwa abasebya u Rwanda kubera ‘Iposho’

Perezida wa Repubulika yongeye gusaba Abanyarwanda kwiha agaciro, baharanira guteza imbere igihugu cyabo, aha ubutumwa abagenda basebya u Rwanda kubera ubufasha bahabwa n’ibihugu babamo.

Ibi yabitangarije mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano kuri uyu wa 23 Mutarama 2024 ubwo yabaga ku nshuro ya 19.

Ni inama yitabiriwe n’Abanyarwanda batandukanye  bari muri Kigali Convention Centre  ndetse  n’abari mu bindi bice bitandukanye nka Gatsibo, Rutsiro, Burera, Nyanza no muri Pologne.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimangiye ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi ko  hari byinshi byagezweho .

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko Abanyarwanda bakwiye kuzirikana aho bavuye  bityo bikwiye kubatera imbaraga zo gukora no guharanira kwihesha agaciro.

Perezida  wa Repubulika yanenze Abanyarwanda  bagera mu  bihugu by’amahanga bagatangira gusebya igihugu kubera ubufasha bahabwa n’ibihugu baba batuyemo.

Ati ” Aha mu Rwanda, ntabwo mucumbitse ni iwanyu.gukora ibintu udashyitsa ibirenge hasi ,uvuga ngo ejo ntawamenya?… ntawamenya se ahandi uzamenya ni he?ahandi uzajya ntuvuge ngo ntawamenya ni he? Ko nabonye basigaye babahambiriza,bajabatugarurira hano.”

Akomeza agira ati “Ujyayo, ugasakuza,… ukwezi kwashira ukajya gufata iposho. Ukajya gufata ibyo bakugaburira kubera ko wavuze u Rwanda nabi gusa.

Bari ba Porofeseri (Professor), baratwara amakamyo. Ariko na hano hari amakamyo.Ugahunga igihugu ubeshya,ukajya muri Amerika gutwara ikamyo gusa? Ariko ukishima ngo uri muri Amerika? Urishimye kuko yaguhaye ikamyo gutwara, atari n’iyawe?  

- Advertisement -

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda  nubwo ari ruto ariko Abanyarwanda atari bato ari nayo mpamvu bakwiye kwiha agaciro.

Yagize ati “Twebwe nk’u Rwanda,ntabwo twashobora kubaho nk’ukuntu bamwe babaho cyangwa , .. ibyo duhora turwana na byo, dufite ibibazo by’umwihariko. Turi agahugu gato,ubukungu bwacu, ntitubufite uko twabwifuza, ni buto. Ariko nta bantu baba bato.Keretse iyo ubyigize, keretse iyo ubishaka ko ari kuba.”

Yakomeje ati “Wigize umuntu uzajya uhora asabiriza,uzajya usabiriza.Niwigira ikigoryi, uzaba ikigoryi.. Ariko nge ibyo mvuga nabo mbwira, nazrinziko u Rwanda dufite icyo dushaka kuba cyo kandi gishoboka.Nkuko mu myaka 30 ishize, abantu bashobora kuva I kuzimu, nkuko twavuye ikuzimu, tukongera kuba abantu.”

Umukuru w’Igihugu yatangaje ko hakoreshejwe imbaraga mu kubaka igihugu cyari cayarabayemo Jenoside, avuga ko nta munyarwanda akwiye kubikerensa ngo yitware uko ashaka.

Ati “Kuva i Kuzimu ukaba umuntu,ntabwo bipfa kuza gusa. Nta muntu uza ngo abiguhe.Biva mu byo ukora, mu byo ushaka,biva mu ko wumva, witwara.”

Akomeza agira ati “ti “Niyo mpamvu twe nk’Abanyarwanda,tugende , twumve, dutete, mwe murateta se mufite iki? Uru Rwanda rwacu, naho tuvuye, naho dushaka kujya.

Perezida kagame avuga ko mu bagiye basebya u Rwanda nta we byagiriye akamaro.

Umukuru w’Igihugu yabwiye Abanyarwanda ko nibatiha agaciro nta muntu uzakabaha.

Inama y’umushyikirano yatangiye kuri uyu wa kabiri, izasozwa ku munsi w’ejo, aho haganirwa ingingo zitandukanye zireba igihugu.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW