Perezida Kagame yakiriye Gen Dagalo uhanganye na Leta ya Sudan

Perezida Paul Kagame yakiriye Gen Mohamed Hamdan Dagalo, umukuru w’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) uhanganye n’ingabo za leta ya Abdel Fattah Al-Burhan muri Sudan.

Tariki ya 5 Mutarama 2024 ni bwo Gen Dagalo yageze i Kigali, akigera mu Rwanda yakiriwe na Maj. Gen Joseph Nzabamwita, umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’iperereza n’umutekano.

Nyuma y’aho, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yamwakiriye mu biro bye, uyu mujenerali uri mu ruzinduko mu bihugu bya Afurika, amubwira uko umutekano wifashe muri Sudan.

Gen Dagalo yabwiye Perezida Kagame uko ikibazo cya politiki n’intambara imuhanganishije na Gen Abdel Fattah al-Burhan ihagaze n’uko yifuza ko irangira.

Ku rubuga rwa X, Gen Dagalo yagize ati ” Perezida Paul Kagame yumvise icyerekezo cyacu cy’ejo hazaza h’igihugu cyacu, gitangirana no guhagarika intambara, kugera ku mutekano no kugarura imiyoborere ishingiye kuri demokarasi ya gisivili.”

Gen Dagalo yavuze ko bishimiye kwigira k’u Rwanda nk’igihugu cyavuye mu bihe bikomeye kikaba intangarugero mu mahoro n’iterambere.

Perezida Kagame yijeje Gen Dagalo inkunga y’u Rwanda mu gushyigikira ibikorwa by’amahoro n’ibiganiro kugira ngo intambara hagati ya RSF na SAF irangire.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yashimangiye ko hakenewe igisubizo cya politiki kugira ngo abaturage ba Sudan bave mu bubabare.

Gen Dagalo yageze mu Rwanda avuye guhura na Perezida wa Kenya Dr William Ruto, mbere yaho yakiriwe na Perezida Yoweri K Museveni.

- Advertisement -

Aba bakuru b’ibihugu bose baganiriye ku buryo intambara yo muri Sudani yatangiye muri Mata 2023 yahagarara.

Intambara muri Sudan kuva yatangira kugeza ubu mu mirwano nta ruhande ruratsinda urundi burundu.

RSF igenzura 70% bya Khartoum hamwe na leta enye muri eshanu z’akarere ka Darfur n’umujyi wa Wad Madani.

Mu gihe ingabo za leta zo zigenzura amajyaruguru n’uburasirazuba bw’igihugu na 30% by’umurwa mukuru.

Ibihugu birimo Arabia Saoudite, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika bagerageje kumvikanisha impande zirwana ariko ntacyo byagezeho.

Perezida Kagame yakiriye Gen Dagalo urwanya leta ya Sudan
Gen Dagalo yashimangiye ko hari byinshi Sudan izungukira ku buyobozi bwiza bw’u Rwanda

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW