RDC: M23 yemeje iraswa ry’abakomanda bayo babiri

Umutwe wa M23 binyuze mu muvugizi wayo, wasohoye itangazo ryemeza urupfu rw’abakomanda bawo babiri baguye mu bitero.

Kuwa  Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024, M23 yagabweho ibitero n’ingabo za leta ya Congo,FARDC, mu bice isanzwe igenzura.

Mu itangazo, Laurence Kanyuka, uvugira uyu mutwe mu bya politiki, ashinja leta ya Kinshasa kurenga ku bwumvikane bw’agahenge bwagezweho bigizwemo uruhare “n’abafatanyibikorwa mpuzamahanga”.

Itangazo rye ntirivuga amazina y’abakomanda ba gisirikare ba M23 bishwe muri ibyo bitero, rivuga ko kubera ibyo “guhera ubu, M23 yumvise ubutumwa ubutegetsi bwa Kinshasa butanze kandi izasubiza uko bikwiye”.

Kuwa kabiri havuzwe amakuru y’ibitero by’indege za drones n’ibisasu birasirwa kure ku birindiro bya M23 mu duce igenzura turimo Kitchanga.

Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda kivuga ko gifite amakuru ko Colonel Elise Mberabagabo uzwi cyane nka ‘Castro’ wari mu bashinzwe ubutasi muri M23 ari mu bahitanywe n’ibyo bitero byo ku wa kabiri.

M23 ikomeza gushinja leta ya Kinshasa kugambirira intambara no kwanga inzira z’amahoro zo gukemura aya makimbirane.

Perezida wa DR Congo Felix Tshisekedi yavuze ko batazigera baganira n’umutwe wa M23, yita ko ari uw’iterabwoba kandi ufashwa n’u Rwanda, ibyo iki gihugu n’uyu mutwe bahakana bivuye inyuma.

Ingabo z’umuryango w’ibihugu byo muri Africa y’amajyepfo SADC, Congo ibereye umunyamuryango zamaze kugera muri iki gihugu gufasha kurwanya M23.

- Advertisement -

ISESENGURA

UMUSEKE.RW