RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye  21 bashinjwa gukorana na M23

Urukiko rwa gisirikare muri Congo, ku wa 11 Mutarama 2024,rwakatiye abasirikare 21 ba leta barimo  babiri bakora mu nzego z’ubutasi.

Aba uko ari 21 bakatiwe gufungwa hagati y’imyaka 5 kugeza ku myaka 10, bashinjwa gutera inkunga umutwe wa M23 uhanganye na leta ya Congo.

Urukiko rwa gisirikare rwa Kinshasa, (Gombe military court )rwanzuye ko batanu muri bo bafungwa imyaka 10, batandatu bakatiwe gufungwa imyaka umunani, n’itanu.

Ni mu gihe abandi bose bakatiwe gufungwa imyaka 10.

Urukiko rwagize abere icyenda muri bo, rutegeka ko bagomba guhita barekurwa.

Urukiko kandi rwakatiwe kandi  babiri ba  FARDC barimo  Lt Colonel Boji Mohula Marius na Captain Mugisho Bagengashabanga Achille bose bo mu nzego z’ubutasi za gisirikare muri  Kivu y’Epfo.

Aba uko babiri barashinjwa” kuba barabaye icyambu cyo kohereza amafaranga na toni za zahabu zavaga hagati ya ba nyiri  izi zahabu ziva muri Bukavu zijya mu Rwanda.”

Urukiko rwategetse ko bamburwa amafaranga bafatanywe angana n’ibihumbi 200$,akabikwa muri  banki Nkuru ya Congo(Central Bank of Congo (BCC).

Urukiko ruvuga kandi ko  banafatanywe  udukarito twa zahabu dutanu, mudasobwa 19 ,telefoni.

- Advertisement -

Urukiko ruvuga ko amafaranga yavuye mu mabuye y’agaciro yifashishwaga mu kugura intwaro no gutera inkunga umutwe wa M23.

Uru rukiko rufashe uyu mwanzuro mu gihe intamabara hagati ya M23 na FARDC yongeye kubyutswa.

UMUSEKE.RW