RDF ihagaze neza mu nshingano zayo – Umuvugizi wungirije w’igirikare cy’u Rwanda

Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Col Simon Kabera, yahumurije Abanyarwanda ababwira ko bakwiye gukomeza ibikorwa by’iterambere, badakwiye guhungabanywa n’amagambo avugwa na bamwe mu bayobozi bakuru bo muri Congo.

Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Félix Antoine Tshisekedi ubwo yiyamamaza ku mwanya wa Perezida, yabwiye abarwanashyaka be ko badakwiriye kugira ubwoba kuko igisirikare cya Congo gishobora kurasa i Kigali kiri i Goma.

Iyi mvugo yabanjirijwe n’ izindi zibasira uRwanda n’umukuru w’Igihugu cyarwo.

Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Col Simon Kabera, yahumurije ku mvugo zose zavuzwe na Perezida Tshisekedi n’abandi bayobozi ba RD Congo ko badakwiye gukangwa na yo.

Yagize ati “[…] Dufite inshingano zo kurinda umutekano w’abaturage bose. Icya kabiri ibyo twanyuzemo ntabwo turi abo gukangika.Dufite ikizere,twifitiye ikizere cyo kurinda umutekano w’abaturage. Nkababwira nti ni basinzire batekane.”

Lt Col Simon Kabera yavuze ko igisirikare cy’u Rwanda gifite intego yo kurinda abaturage n’iyo gufatanya na bo mu iterambere.

Ati “Umuntu udafite intego ntabwo yagutera ubwoba. Twe dufite intego yo kurinda umutekano w’abaturage.Dufite intego yo gufatanya n’abaturage mu iterambere ry’igihugu ndetse ntabwo tugarukira ku mutakano no kurinda imbibi z’u Rwanda ahubwo twinjira no mu buzima busanzwe. Tureba umutekano mu buryo bwagutse n’imibereho y’Abanyarwanda.”

Yakomeje agira ati “Nashaka kurema umutima abashobora kuba barahungabanyijwe n’amagambo. Amagambo si ubwa mbere avugwa kandi yanavuzwe na kera turi mu ntambara yo kubohora igihugu kandi ntibyatubujije kugira igihugu gitekanye.”

Nashakaga kubwira Abanyarwanda yuko RDF igihagaze mu nshingano zayo zo gucunga umutekano w’Abanyarwanda n’ibyabo. Kandi tuzakomeza kubikora kuko tubifitiye ubushake. “

- Advertisement -

Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Col Simon Kabera,yasabye abaturage gukomeza ibikorwa byabo bityo badakwiye kugira ubwoba.

Ati “Abaturage bakomeze bakore ibikorwa basanzwe bakora. Abahinga ni bahinge, abacuruza ni bacuruze,abubaka ni bubake kuko natwe turi mu rwego rwo gufatanya n’abaturage mu kubaka igihugu.”

Mu ijambo risoza umwaka, Perezida Paul Kagame yatangaje ko kuva hatangira kumvikana imvugo z’abavuga ko biteguye gutera u Rwanda bakarushwanyaguza, igihugu cyiteguye ndetse ngo uwahirahira atera u Rwanda ashaka kurushwanyaguza yakwisanga ari we washwanyaguritse.

Perezida Kagame yagize ati “Kuvuga ngo umuntu arategura imigambi ye yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, gutera u Rwanda akarushwanyaguza, icyo tutazi ni iki se? Aho ho gushwanyagurika twarahageze turahazi ahubwo bizaba ku batekereza kugira gutyo.”

Byavugwgaga ko izi mvugo za Tshisekedi zari iturufu yo kongera kureba ko yakwigarurira imitima y’Abanye-Congo, abone gutsinda amatora.

Perezida Kagame yagaragaje ko nta muntu ukwiye gukoresha u Rwanda mu nyungu ze, ashaka kugera ku byo ashaka kuko bitazamuhira.

Ati “Nta gishobora kutubaho kiri hanyuma y’icyatubayeho. Ubwo rero ushaka kudukiriraho cyangwa kudukoresha kugira ngo agere ku bye, ibyo biramureba.”

Umubano w’u Rwanda na RDCongo umaze igihe urimo igitotsi, wazambijwe no kwegeka ibirego ku Rwanda bishyigikira M23. Yaba uyu mutwe n’u Rwanda babiteye utwatsi kenshi.

UMUSEKE.RW