Bamwe mu bagabo bo mu Kagari ka Kibilizi, Umurenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, batangaje ko bari gufata icyemezo cyo guhunga ingo zabo, babitewe no gukubitwa n’abagore bishakiye.
Aba babwiye Radio/Tv 1 ko mu bihe bitandukanye bagiye bagirana amakimbirane n’abo bashakanye, maze bagahitamo kureka ingo zabo.
Umwe yagize ati “Naba ntashye, akaza akamfata mu mashati, umugore akaniga pe.”
Uyu avuga ko igihe kimwe yigeze kwandagazwa n’umugore mu isoko.
Ati “Amaze kumfata ijosi, abaturage bose barahuruye, isoko ryose riraza riratuzenguruka.”
Uyu akomeza agira ati “Umugabo arahukana da! Nta muntu umurengera w’umuyobozi kuko bareba ibibazo, bakabica ku ruhande.”
Undi nawe uvuga ko abagore bari guhohotera abagabo ati “Mu ngo hasigaye habera ibintu byinshi, kugeza ubwo umugabo afata umwanzuro, agata urugo rwe, akikodeshereza. Bitewe nuko urugo rwe rwamunaniye.”
Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rubavu, Ishimwe Pacifique, nawe ahamya ko ikibazo cy’ihohoterwa kigaragara muri uyu Murenge ndetse no mu yindi gusa ko bagihagurukiye.
At “Ikibazo cy’amakimbirane mu miryango kirahari ndetse kiraduhangayikishije twese kuko umuryango ari wo igihugu cyubakiyeho. Muri Rubavu hari ingamba twafashe zo guhugura inshuti z’umuryango.”
- Advertisement -
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, buvuga ko hahuguwe abantu 1036 muri gahunda y’ibiganiro ‘Sugira muryango’.
Ni gahunda igamije gutanga ibiganiro ku miryango yagaragayeho ikibazo cy’imibanire mibi.
Ubuyobozi buvuga ko umuryango wakurikiranwe wongera ugasubirana kabone nubwo waba waratandukanye.
Bamwe mu baturage bavuga ko nibura umwaka ushize ingo 16 zabanaga mu makimbirane akomeye.
UMUSEKE.RW