Abafite ubumuga bo mu Karere ka Rusizi, bahawe inyunganirangingo mu rwego rwo kwita ku mibereho yabo.
Ni igikorwa cyatangiye kuva tariki ya 09 mutarama 2024 kugeza ku wa18 Mutarama 2024.
Kuri uyu wa kane tariki ya11Mutarama 2024,abantu bafite ubumuga 20 bo mu Murenge wa Gihundwe, nibo bahawe izo nyunganirangingo,bagaragaza imbamutima zabo nyuma yo kuzishyikirizwa.
Buhigiro Celestin ni umusaza w’imyaka 69 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Kanoga,Akagari ka Shagasha, Umurenge wa Gihundwe,afite ubumuga bwo kutabona akaba yahawe inkoni.
Uyu yavuze ko yari asanzwe agendera ku nkoni yo mu ishyamba,akagorwa no kugira aho ajya.
Ati”Nagenderagaga ku gati ko mu ishyamba bakantoragura naguye mu misozi. Uyu munsi ndishimye, bampaye inkoni yera iramfasha kugenda”.
Bavugamenshi Pierre ni umusaza w’imyaka 60 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Kanombe, Akagari ka Burunga, Umurenge wa Gihundwe, afite ubumuga bw’ingingo akaba nawe yahawe imbago.
Uyu musaza yavuze ko yari asanzwe agenda bamuteruye.
Ati”Mfite ubumuga bw’umugongo sinabonaga, nagendaga bamfashe. Uyu munsi ngize umugisha bampaye imbago ebyiri ndi kugenda negamutse umugongo utandya“.
Tariki ya 3 Ukuboza 2023, u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abantu bafite ubumuga.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie, yasabye ababyeyi kudahisha abana bafite ubumuga, abakangurira kujya mu matsinda kugira ngo ibibazo bihari bishakirwe uko byakemuka.
- Advertisement -
Yagize ati “Turakangurira ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kutabahisha mu nzu n’ababufite ntibitinye mujye mu mashyirahamwe ibibazo bigaragare, abafatanyabikorwa na leta buri wese azashyiraho umusanzu we ibibasha gukemuka bikemuke”.
Muri iyi gahunda abafite ubumuga 91 bazahabwa inyunganirangingo zigizwe n’amagare 35,imbago 31 n’inkoni zera 25
Ubu mu Karere ka Rusizi habarurwa abafite ubumuga ibihumbi 14,773 babarirwa mu matsida asaga 200.
MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW/RUSIZI