Abaturage bo mu Mirenge ya Kamembe na Mururu, mu karere ka Rusizi , babangamiwe n’imbwa zabazengereje zibarya zidakingiye.
Ndayambaje Emmanuel utuye mu kagari ka Miko,Umurenge wa Mururu yabwiye UMUSEKE ko muri Nzeri 2023,imbwa ziba mu kimoteri zamuririye umwana w’imyaka 13 y’amavuko.
Ati”Imbwa nyinshi zandiriye umwana zirazerera ntizigira ba nyirazo,turifuza ko zakicwa”.
Ntawigira Gratien utuye mu Mudududu wa Ruhimbi,Akagari ka Ruganda, Umurenge wa Kamembe, nawe yavuze ko yigeze gutabara umugore wariwe n’imbwa.
Ati”Hari umugore wari ugiye mu gishanga, imbwa nk’esheshatu zimwirukaho, ziramurya, ku bw’amahirwe narindi mu ishyamba turatesha, tumujyana kwa muganga“.
Undi muturage yavuze ko nta muturage ukizirika ihene mu gisambu.
Ati”Nta muntu ukizirika ihene kubera imbwa zo mu gihuru zirirwa zizerera, ziraziryana, turifuza ko bazitega zigapfa zikagabanyuka“.
Icyo ababaturage bahurizaho barasaba ubuyobozi bw’Akarere ko bwashaka igisubizo cyatuma izi mbwa zicika.
Ubyobozi bw’Akarere ka Rusizi,bwabwiye UMUSEKE ko bugiye gukurikirana iki kibazo,bwizeza aba baturage ko bugisuzuma izo mbwa zigafatirwa umwanzuro.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr.kibiriga Anicet , yagize ati “Turaza kureba uko ikibazo kimeze hafatwe icyemezo kuri izo mbwa”.
Imibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu Rwanda abantu 500 kugera ku 1000 barumwa n’imbwa zikekwaho kugira virus itera ibisazi by’imbwa mu mwaka.
- Advertisement -
Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda bugaragaza ko 78% by’abantu bajya kwivuza kwa muganga bariwe n’amatungo 70% baba bariwe n’imbwa.
Ku isi yose, indwara y’ibisazi by’imbwa ihitana abantu bari hagati ya 26,000 na 59,000, muri bo abarenga 95% bakaba babarizwa muri Afurika na Aziya.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI