“Abarakare” bakuye abana mu ishuri bavuga ko bagaburirwa ibiva ‘Kwa Shitani’

Rutsiro: Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Mushubati bahoze basengera mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi, bakaza kuryigumuraho kubera imyemerere yabo, bakiyita ‘Abarakare’, kuri ubu bakuye abana mu ishuri bavuga ko amafunguro bahabwa ava kwa Shitani.

Mu buhamya bwa bamwe mu baturanyi bagaragaza ko imyemerere yaba iteke inkenke, bagasaba inzego za leta kubikurikirana.

Umwe yabwiye BTN  TV ati “Ariko mu kwanga  ko ibiryo babirya, baba bavuga ko biva hehe, ikuzimu kwa Shitani.”

Uyu akomeza ati “Uko bemera ntabwo ari ko twemera. Kandi uko umuntu yumva ikibazo si ko n’undi acyumva. Na bo bahoze ari Abadive, ariko kiriya gihe cya COVID-19 ni bwo basohotse mu itorero. Banga gufata ziriya nkingo batanze. Ubu babita ngo ni Abarakare.”

Undi na we ati “None se buriya ntibikurura umwuka mubi? Biriya byateza n’intambara kuko niho usanga n’umwana ashobora guturuka avuga ngo ni amadini ni amadini, akaba yagirira nabi igihugu. Leta na yo igomba kuba maso, ikabihagurukira.”

Aba biyita ngo ni abarakare bavuga ko ishuri rya mbere ari Kirisitu nta mpamvu yo kubajyana.

Umwe muri bo yikingiranye yagize ati “Abana bacu biga gusoma, biga iby’ubwenge n’iby’umubiri n’iby’umwuka. Kwigana n’abandi byo…, dusoma ngo ishuri rya mbere ni ishuri rya Kirisitu.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Umuganwa Marie Chantale, yavuze ko bagiye gukomeza kubigisha ku buryo basubiza abana mu mashuri.

Ati “Ni ugukomeza ubukangurambaga, ni ukwigisha, ni ukubahugura bihoraho, tubabwira ko abana bagomba kujya kwiga ku ishuri. Ni bo bagomba kuzavamo abayobozi, ni bo igihugu gihanze amaso.”

- Advertisement -

Si aba gusa bagaragaye ko bakuye abana mu mashuri kubera imyemerere kuko no mu 2021 hari abo mu karere ka Ruhango , mu Murenge wa Bweramana na bo bigometse kuri gahunda za leta, ndetse bakura n’abana babo mu ishuri.

UMUSEKE.RW