Tshisekedi mu ikorosi ryo gusasa inzobe na M23

Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremara, yemeje ko Perezida Tshisekedi ubu ari mu rungabangabo atazi niba azakomeza kurwanya umutwe wa M23 cyangwa agakomeza umugambi wo gufata Kigali akica Perezida Paul Kagame.

Mu butumwa Rutaremara yanyujije ku rubuga rwa X, yagarutse kuri Tshisekedi wafataga Perezida Kagame nka mwarimu ubwo yageraga ku butegetsi ariko nyuma akaza kumwigarama kugera ubwo ahiga kumwivugana.

Yagize ati “ Felix Tshisekedi ubu ari muri ‘dilemma’ ( mu gihirahiro) ntazi niba azakomeza kurwanya u Rwanda ( na M23 yaramunaniye) agafata Kigali akica Perezida Kagame nk’uko abiririmba hirya no hino.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda rwivanye mu ngorane nyinshi, ruriyubaka rutera imbere; rwabera Congo ( DRC) urugero rwiza, nicyo gituma Tshisekedi yaje mu Rwanda akaganira n’abayobozi b’u Rwanda ndetse bemeranya gukorera hamwe ibintu byinshi.”

Rutaremara yavuze ko bitangaje kuba Tshisekedi agenda hose avuga nabi u Rwanda ndetse arusha abandi bose, kuko we yafata Kigali akica Perezida Kagame, ikibazo cy’u Rwanda kikaba kirarangiye.

Yavuze ko Tshisekedi atazi niba agomba kuganira na M23 yatsindiye ingabo ze muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ati “Ntazi niba azaganira na M23 bakumvikana uko bazaha amahoro n’umutekano muri Kivu.”

Yavuze ko ubwo muri 2019 Tshisekedi yajyaga ku butegetsi, yaganiriye n’abayobozi bo muri M23 ku buryo bakwifatanya mu kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

Mu byo Tshisekedi yari yaremeranyije na M23 ni uko bagombaga gukora ‘Brigade’ 3 z’abasirikare kabuhariwe bari kuzahabwa inshingano yo kugarura umutekano muri iki gice cy’igihugu mu mezi atandatu gusa.

- Advertisement -

Rutaremara yagaragaje uko abakuru b’ibihugu bikikije RDC bari bashimiye Tshisekedi intambwe yateye yo kuganira n’abayobozi ba M23, bamwereka ko ari bwo buryo bwonyine bwagombaga kumufasha kugera ku ntego yari afite.

Tshisekedi yaje kumva amabwire y’abanyapolitiki b’imbere mu gihugu bamushyiraho igitutu kugeza ubwo yahinduye ibitekerezo.

Nyuma y’aho Tshisekedi atsinze amatora, Rutaremara aribaza niba uyu Mukuru w’Igihugu azatera umugongo abanyapolitiki “bamushutse”, akemera kumvikana na M23, bagakomeza gahunda yari yaremeranyijeho n’abayobozi bayo, cyangwa niba azakomeza umurongo amaze iminsi agenderaho.

Ku rundi ruhande Rutaremara ashima abayobozi b’u Rwanda kuba ari abahanga birinda guterana amagambo na Tshisekedi.

Yagize ati “Kwihanganira kuvugwa nabi, gutukwa buri gihe; bikorwa n’abadashoboye kandi badashobitse ntugire icyo ukora ni ubutwari nk’ubundi.”

ISESENGURA

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW