Lawrence Kanyuka, Umuvugizi w’Umutwe wa M23 yabwiye Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi uhora ukangisha gutera Kigali, ko kurwana n’u Rwanda ntaho byaba bitaniye no kwiyahura.
Ku wa 18 Ukuboza 2023, ni bwo Perezida Tshisekedi yatangarije abanye-Congo ko afite umugambi wo gusaba Inteko Ishinga Amategeko uburenganzira bwo gutera u Rwanda.
Icyo gihe Tshisekedi yavuze ko ingabo ze zifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali bidasabye ko ziva mu Mujyi wa Goma.
Mu kiganiro na Voice of America, Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka yavuze ko umugambi wa Tshisekedi wo gutera u Rwanda ari nko gushaka kwiyambura ubuzima.
Yagize ati “U Rwanda rwohereje abasirikare bo gufasha ibyo bihugu kurandura iterabwoba, bafite ubunararibonye. Kuri ubu muri M23 uko tubona ibintu, niba ashaka kujya kurwana n’u Rwanda ni ukwiyahura.”
Yavuze ko u Rwanda ari igihugu kimaze kwiyubaka mu nzego zirimo uburezi, ubuzima n’umutekano udadiye.
Yagaragaje ko u Rwanda rufite igisirikare kizobereye mu guhashya iterabwoba ku mugabane wa Afurika.
Ati “Niba ashaka kurwana n’u Rwanda, bafite igisirikare cyiza, u Rwanda rwakemuye ikibazo cy’iterabwoba muri Centrafrique no muri Mozambique.”
Perezida Paul Kagame aherutse gukomoza ku byatangajwe na Tshisekedi byo gushwanyaguza u Rwanda ko bizaba ku batekereza batyo.
- Advertisement -
Yagize ati ” Aho ho gushwanyagurika twarahegeze, turahazi, ahubwo bizaba ku batekereza kugira gutyo.”
Perezida Kagame yavuze ko azakomeza gukora ibikenewe kugira ngo Abanyarwanda bahore batekanye uko byagenda kose.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW