U Burundi bwahinduye imvugo ku ijambo rya Ndayishimiye ku Rwanda

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Leta y’u Burundi yabeshyuje ibyavuze n’u Rwanda ko ku magambo ya Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, aho u Rwanda rwavuze ko yatangaje ko azafasha urubyiruko rw’Abanyarwanda gukuraho ubutegetsi.

Ubwo yitabiraga irahira rya Perezida wa Congo, Felix Tshisekedi, mu muhango wabaye ku wa  20 Mutarama 2024, nyuma yaje guhura n’urubyiruko rwa Kinshasa nk’Umukuru w’Igihugu urushinzwe mu muryango wa Afurika yunze ubumwe, AU.

Mu ijambo yagejeje kuri urwo rubyiruko, yatangaje ko azafasha urwo  mu Rwanda gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ndayishimiye yagize ati “Urugamba turimo rugomba gukomeza kugeza ubwo n’abaturage b’u Rwanda batangiye kugaragaza igitutu kuko ntekereza ko urubyiruko rw’u Rwanda rudashobora kwemera gukomeza kuba imfungwa mu karere.”

Nyuma  y’iryo jambo, u Rwanda rwamagamye ayo magambo, rugaragaza ko bidakwiye ko Umukuru w’Igihugu cy’abaturanyi ashishikariza abaturage gukuraho umuyobozi wabo, kandi ko bihabanye n’amahame ya AU.

Umunyamabanga Mukuru wa Leta mu biro bya Perezida w’u Burundi, Jerôme Niyonzima, mu itangazo yashyize hanze ku wa 23 Mutarama 2024, yahakanye amagambo yavuzwe na Evariste Ndayishimiye.

Muri iryo tangazo yavuze ko “Ndayishimiye atatangaje umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda ahubwo ko yababajwe n’uko urubyiruko rw’u Rwanda rutaboneka mu mahuriro y’akarere kugira ngo ruganire n’abandi, aruhamagarira kujya rwitabira.”

Muri iryo tangazo avuga ko u Rwanda rwagize uruhare mu “guhindura ubutumwa bwa Ndayishimiye, rugamije kurangaza abantu ngo batita ku kibazo nyakuri cyakuruye umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.”

Uyu mutegetsi m Burundi avuga ko u Rwanda rwanze koherereza u Burundi abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza muri 2015 kandi ngo ni bo “bwonko bw’umutwe w’iterabwoba wa RED Tabara udahemwa gushyira u Burundi mu kiriyo.”

- Advertisement -

Mu itangazo, leta y’u Burundi ivuga ko ishishikajwe no guharanira amahoro n’umutekano mu karere.

ISESENGURA

UMUSEKE.RW