Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko itashimishijwe n’icyemezo cy’u Burundi cyo gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi.
Kuri uyu wa Kane nibwo guverinoma y’u Burundi yatangaje ko ifunze imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda.
Ni nyuma y’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wakuruwe n’igitero cya RED Tabara, u Burundi bushinja u Rwanda gutera inkunga.
Mu itangazo guverinoma y’u Rwanda yasohoye kuri uyu mugoroba wo ku wa kane tariki ya 11 Mutarama 2024, ivuga ko ifunga ry’imipaka yabimenyeye mu itangazamakuru, igasanga bihabanye n’amahame agize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ibihugu byombi bihuriyemo.
Iti “Guverinoma y’u Rwanda yamenye amakuru yatangajwe mu itangazamakuru ko leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yarwo n’u Rwanda.”
Yakomeje iti “Iki cyemezo cyibabaje gikoma mu nkokora urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi kandi bihabanye n’amahame ajyanye n’ubufatanye hagati y’abagize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”
ISESENGURA
UMUSEKE.RW