U Rwanda rwazamutse ku gipimo cyo kurwanya Ruswa

Ubushakashatsi Ngarukamwaka ku miterere ya ruswa ku rwego rw’Isi (CPI) bwashyizwe ahagaragara n’Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane (TI-Rwanda) kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Mutarama 2024 , bwagaragaje ko u Rwanda rwazamutseho imyanya itanu .

TI Rwanda ivuga ko rwavuye ku mwanya wa 53 rwariho , kuri ubu rukaba ruri ku mwanya wa 49.

Muri ubu bushakashatsi U Rwanda rugaragaza  ko rwazamutse mu manota y’ibipimo byo kurwanya ruswa aho rwavuye ku ku manota 51% muri 2022 akagera kuri 53% muri 2023.

U Rwanda kandi ni u rwa mbere mu Karere k’Afurika y’Iburasizaba, aho ruri ku mwanya wa 49 ku Isi mu kurwanya ruswa .Rukurikirwa na Tanzania iri ku mwanya wa  87 n’amanota  40%, Kenya ya  126 n’amanota  31%, Uganda iri 141 n’amanota angana 26%, Congo iri ku mwanya wa 162 n’amanota 20%, ndetse n’u Burundi buri ku 162 n’amanota  20%.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa TI Rwanda , Apollinaire Mupiganyi, yavuze ko “ Kuba u Rwanda rwazamutse bivuze ko ko hakoreshejwe imbaraga mu kurwanya ruswa nkuko byagarageye muri raporo ngaruka mwaka ya  Rwanda Bribery Index (RBI) iheruka gusohoka.”

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International, François Valérian, yasabye ibihugu kurushaho guhagurukira ruswa .

Yagize ati “Ruswa izakomeza kwiyongera kugeza ubwo inzego z’ubutabera zizahana ibikorwa bibi, za guverinoma zigakomeza kubigenzura. Iyo ubutabera buguzwe cyangwa ubukinjirirwa, ni abantu bababara. Abayobozi bakwiye guharanira ubwigenge bw’inzego zishyira mu bikorwa amategeko, bukanarwanya ruswa.”

Muri Afurika u Rwanda ruza ku mwanya wa 4 nyuma y’ibihugu nka Sychelles iza ku mwanya wa mbere na 71%, Cape Verde ku mwanya wa kabiri na 64% na Botswana ku mwanya wa Gatatu na 59%.

Danmark ni iyo iyoboye ibindi bihugu na 90%, igakurikirwa na Finland na 87%, iya gatatu ikaba New Zealand na 85%, Norway na 84% na Singapore ku mwanya wa Gatanu na 83%.

- Advertisement -

Ubushakashatsi bwa CPI bukorwa mu bihugu 180 byo ku Isi bwatangiye gukorwa kuva 1995.

Bukorwa harebwa uko ibihugu byitwaye mu kurwanya ruswa ndetse no kureba uko abayobozi bitwara mu kwimakaza ubunyangamugayo.

Abakora ubushakashatsi mu mu Muryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane (TI), bareba ruswa nto, kunyereza umutongo wa Leta, ikimenyane, gukoresha umutungo mu nyungu zawe bwite, abayobozi bahindura amategeko mu nyungu zabo, kureba ingamba mu kurwa rusa uburyo bikorwa, uburyo abantu batanga amakuru, kureba niba hari amategeko arengera abarwanya ruswa.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW