Nyuma y’umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru, wahuje Sunrise FC na Police FC wabereye kuri Stade uzwi nka Gologota, myugariro w’ikipe y’Abashinzwe Umutekano yari yivuganye abasifuzi.
Ku Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2024, hari hakomeje imikino yo kwishyura ya shampiyona y’Icyiciro cya mbere, yari ugeze ku munsi wa yo wa 16.
Ikipe ya Sunrise FC yahiriwe no gutangira imikino yo kwishyura, kuko yatsinze Police FC ibitego 2-1 mu mukino wasojwe n’amahane ya bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano mu Rwanda.
Nyuma y’uyu mukino wabereye kuri Stade izwi nka Gologota iherereye mu Karere ka Nyagatare, ukirangira ntabwo bamwe mu bakinnyi ba Police FC bishimiye bimwe mu byemezo by’abasifuzi.
Umwe mu bagaragaje uburakari bwinshi, ni myugariro Ndizeye Samuel wasagariye abasifuzi basifuye uyu mukino ndetse bikaba bivugwa ko yaba yarakubise uwari Ushinzwe Umutekano ku kibuga (Steward).
Amakuru UMUSEKE wahawe n’umwe mu bakurikiranye uyu mukino ndetse na nyuma ya wo, yavuze ko Ndizeye Samuel yasagariye abasifuzi ndetse agakubita umusifuzi wungirije n’ushinzwe Umutekano.
Yagize ati “Yakubise assistant referee umutwe. Yakubise n’aba Steward.”
Amakuru avuga ko impamvu y’uburakari bw’uyu mukinnyi na bagenzi be, ari igitego cyanzwe nyuma y’uko umusifuzi wo ku ruhande yamanitse igitambaro akavuga ko habayeho kurarira.
Nyuma y’aya mahano yabaye, uwari Komiseri w’umukino, Kagabo Issa, amakuru avuga ko yakoze raporo igaragaza uku gusagarirwa kwabaye ndetse no gukubitwa kwa Issa (Steward).
- Advertisement -
Haracyategerejwe umwanzuro wa Komisiyo Ishinzwe imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, nyuma y’isesengura rizaba ryakozwe.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW