Umukozi w’Umurenge yafatanywe ruswa y’ibihumbi 70 Frw

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Umukozi w’Umurenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 70 Frw yari ahawe ngo yandike mu bitabo byo gusezerana utari wageza imyaka yemewe yo gushyingirwa mu mategeko.

Uwafashwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, ni ushinzwe Irangamimerere muri uwo Murenge hamwe n’umusore w’imyaka 24 wamuhaga iyo ruswa.

Aba bombi batawe muri yombi ku wa 11 Mutarama 2024 bakora icyo cyaha.

Abafashwe bafungiye kuri station ya Karama mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yibukije abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga ruswa yitwaje umurimo akora.

Urwego rw’Ubugenzacyaha bukangurira abantu kukirinda kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko ubikora wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera.

Ikinyamakuru IGIHE kivuga ko atari ubwa mbere uyu muyobozi akurikiranyweho ibyaha bya ruswa.

Ku wa 27 Kanama 2019, ubwo uyu muyobozi yari ashinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Musheri, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rwamurekuye by’agateganyo ku cyaha yari akurikiranyweho kijyanye n’impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyaruswa cyakozwe n’umuntu uri mu rwego rw’ubuyobozi.

Icyo gihe Urukiko rwasanze nta bimenyetso bihagije bituma yakurikiranwaho iki cyaha yaregwaga. Iki cyaha yarezwe ko yagikoze tariki ya 9 Kanama 2019 aho we n’abandi bagiye baka abaturage amafaranga buri umwe 1,200 Frw kugira ngo bandikishe abana mu Irangamimerere kandi nta kiguzi byasabaga.

- Advertisement -

Na none uyu mukozi w’Umurenge ubwo yari ashinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Musheri mu Ugushyingo 2020 yari yakurikiranyweho ibyaha bisa nk’ibyo byo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha n’ubucuti. Yaje kurekurwa kubera ko ibyari bigize icyaha bitari byuzuye kugira ngo akurikiranwe.

Icyaha cyo Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke giteganwa n’ingingo ya Kane y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Ugihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

 

NDEKEZI JOHNSON  / UMUSEKE.RW